UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO MU BIKORWA BY'ISUKU N'ISUKURA MURI GAHUNDA Y'IGITONDO CY'ISUKU

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b’Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda muri gahunda Y'IGITONDO CY'ISUKU ndetse na gahunda y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO nka zimwe mu ngamba zafashwe n'Akarere ka Burera zigamije kwimakaza isuku n'isukura.

Yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa intego y’izo gahunda agira ati:"Zigamije ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n'iterambere muri rusange birimo imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, amakimbirane mu miryango, isuku nkeya igaragara hamwe na hamwe, kwishora mu biyobyabwenge n’ihohotera ry’uburyo bunyuranye."

Yababwiye ko indwara zimwe na zimwe ziterwa no kutagira isuku ihagije, ababwira ibiranga urugo rufite isuku n'umuntu ufite isuku; abakangurira kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, kwita ku isuku y'imyambaro yabo, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko na santere z'ubucuruzi.

Umuyobozi w'Akarere yabakanguriye kandi kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho myiza zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; birinda, kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya icyo ari cyo cyose cyawuhungabanya. 

Yabasabye kwirinda ibikorwa byo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge; ubusinzi, magendu, kwambuka umupaka bitubahirije amategeko n’ibindi byose binyuranyije n’amategeko.

Nyuma y'icyo gikorwa cy'isuku n'isukura, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'abagize Komite y'isuku n'isukura mu Murenge wa Kinyababa yagenzuye uko isuku yifashe muri santere y'ubucuruzi ya Kinyababa, atanga inama z'ibyakorwa iyo santere ikarushaho kurangwa n'isuku.

Back