UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO MU MUGANDA WO GUTUNGANYA UMUHANDA
Mu gitondo cy'uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona,Umurenge Rusarabuye aho batunganyije umuhanda ahareshya na kilometero imwe muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura mu Isibo no gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayituye.
Mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y'umuganda, yabakanguriye kugira isuku umuco, kwirinda no gufatanya kurwanya ibyabangamira imibereho myiza n'iterambere byabo birimo kwishora mu biyobyabwenge, amakimbirane, ubusinzi, ubuzererezi, gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’irikorerwa abagore n’abana.
Yagize ati:"Nk’uko iyi gahunda twayise "URUHARE RWANJYE MU ISIBO" igamije ubufatanye bw'abatuye Isibo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza birimo kwishora mu biyobyabwenge, amakimbirane, ubusinzi, ubuzererezi, gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’irikorerwa abagore n’abana. Nitumara gukemura ibyo bibazo; nta kabuza, abatuye iyi sibo bazagira imibereho myiza; kandi abashize hamwe ku neza y'umuturage n'Igihugu muri rusange nta kibananira."
Muri icyo kiganiro, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakanguriye kandi abatuye iyo Sibo kwizigamira muri Ejo Heza no kongera ubwizigame, kugira isuku umuco, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana babatoza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu, bacukura, banasibura imirwanyasuri; kandi bakayobora amazi ahatateza ibiza, isuri n’ibyago, kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana; abatwite bakipimisha inda inshuro umunane, bagafata ibinini byongera amaraso, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, bagapimisha abana imikurire, bakubahiriza n’ubundi burenganzira bw’umwana burimo kwiga, kurindwa ihohoterwa, kumokoresha imirimo itemewe no kumucuruza.
Yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; batangira ku gihe amakuru yatuma hakumirwa icyawuhungabanya; yanatuma hafatwa vuba uwagikoze.