UMUYOBOZI W'AKARERE YITABIRIYE IGITONDO CY'ISUKU MU MURENGE WA BUTARO

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 20 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye igitondo cy’isuku mu Kagari ka Mubuga, mu Murenge wa Butaro aho abitaboriye icyo gikorwa batunganyije umuhanda.

Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ko indwara zimwe na zimwe ziterwa no kutagira isuku ihagije, ababwira ibiranga urugo rufite isuku n'umuntu ufite isuku; abakangurira kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, kwita ku isuku y'imyambaro yabo, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko na santere z'ubucuruzi.

Yababwiye intego ya gahunda y'Igitondo cy'isuku agira ati:"Igamije ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n'iterambere muri rusange birimo imirire mibi n'igwingira ry’abana bato, indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda zirimo impiswi n’uruheri ibyorezo birimo Korera."

Yongeyeho ko hari ndetse n’abahitanwa n’indwara zinyuranye ziterwa n’umwanda, abasaba kugira isuku umuco ahobari hose n’ibyo bakora byose no kujya bitabira iyi gahunda y’igitondo cy’isuku kuko ari imwe muri gahunda zigamije kurushaho guteza imbere umuco w’isuku mu Karere ka Burera.

Umuyobozi w'Akarere yabakanguriye kandi kwitabira n’izindi gahunda za Leta zigamije iterambere ry’imibereho myiza zirimo kwizigamira muri EjoHeza, gutanga Mituweli, koboneza urubyaro, kwitabira umurimo no kuwunoza hagamijwe kwiteza imbere no gusigasira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Back