UMUYOBOZI W'AKARERE YITABIRIYE IGITONDO CY’ISUKU MURI SANTERE YA RUSUMO AHAKOZWE IBIKORWA BY’ISUKU N’ISUKURA BIRIMO GUSIBURA IMIYOBORO Y'AMAZI

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 05 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yafatanyije n'abaturage b'Akagari ka Rusumo, mu Murenge wa Butaro mu bikorwa by’isuku n’isukura birimo gusibura imiyoboro y'amazi muri santere y’ubucuruzi ya Rusumo.

Mu kiganiro yagiranye na bo yababwiye ko indwara zimwe na zimwe ziterwa n’umwanda, abakangurira kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho batuye, aho bagenda n'aho bakorera, kwita ku isuku y'imyambaro yabo, bakita kandi ku isuku y'ahantu hahurira abantu benshi harimo amasoko na santere z'ubucuruzi.

Yababwiye ko hari abahitanwa n’indwara ziterwa n’umwanda zirimo Korera n’Impiswi; abasaba kugira isuku umuco aho bari hose no mu byo bakora byose; bakajya kandi bitabira iyi gahunda y’igitondo cy’isuku kuko ari imwe muri gahunda zigamije kurushaho guteza imbere umuco w’isuku n’isukura mu Karere ka Burera.

Yababwiye ibyo urugo rufite isuku rugomba kuba rwujuje birimo kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku; kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro no kugira umugozi wo kwanikaho imyenda.

Ibindi birimo kwirinda kuraza amatungo mu nzu abantu bararamo, gufata amazi yanduye ava mu rugo no gufata cyangwa kuyobora ay’imvura mu nzira zabugenewe, kutamena imyanda muri ruhurura, kugira uburyo bunoze bwo gutunganya no kubika amazi yo kunywa no kwirinda ibihuru n’amazi y’ibidendezi mu rugo n’ahakikije urugo.

Yagize ati:"Urugo rufite isuku rugomba kandi kugira uburyo bwo kuvangura imyanda ibora n’itabora, kugira ingarani yo kumenamo imyanda cyangwa kugirana amasezerano na koperative cyangwa sosiyete itwara imyanda cyane cyane mu Mijyi, kugira igikoni gifite isuku, kugira uburyo bwo kumutsa amasahani, kugira igikoresho cyo gukaraba intoki gifite amazi meza n’isabune, gukubura cyangwa gukoropa no gusukura inzu n’ibiyirimo buri munsi."

Yongeyeho ati:"Rugomba kandi gutunganya umuharuro, aho bishoboka, kugira ubusitani buteyemo imboga, ibiti by’imbuto cyangwa imitako n’indabo, gusukura ikigega kibika amazi meza ndetse n’ikibika ay’imvura ku bagifite nibura rimwe mu mezi atandatu; ingo zo mu Mujyi zikaba zigomba kugira ahamenwa imyanda habugenewe hapfundikiye cyangwa ibikoresho bijyamo imyanda bigashyirwa ahantu habugenewe hatwikiriye igihe abakusanya ibishingwe batarabitwara."

Yabakanguriye kwitabira n’izindi gahunda zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere muri rusange zirimo gutanga Mituweli, kwitabira umurimo bagatera imbere, kurwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana, kugira isuku, kwizigamira muri EjoHeza, kubumbatira umutekano, gukosoza amakosa agaragaye mu irangamimerere ryabo muri Sisiteme IMIBEREHO, kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge n'ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, abasaba kandi gusigasira ubumwe bw'Abanyarwanda, bakimakaza Ndi Umunyarwanda.

Back