UMUYOBOZI W'AKARERE YITABIRIYE UMUGANDA WO GUTUNGANYA UMUHANDA WAKOZWE N'ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO MURI GAHUNDA Y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana soline yitabiriye umuganda wo gutunganya umuhanda wakozwe n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge Rusarabuye muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura mu Isibo no gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayituye.
Mu kiganiro yagiranye na bo nyuma y'umuganda yagize ati:"Nk’uko iyi gahunda twayise "URUHARE RWANJYE MU ISIBO" igamije ubufatanye bw'abatuye Isibo mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza birimo kwishora mu biyobyabwenge, amakimbirane, ubusinzi, ubuzererezi, gusesagura no gukoresha nabi umutungo w’umuryango, ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina, iribera mu ngo n’irikorerwa abagore n’abana."
Yongeyeho ati:"Nidukemura ibyo bibazo; nta kabuza, abatuye iyi sibo bazagira imibereho myiza; kandi abashize hamwe ku neza y'umuturage n'Igihugu muri rusange nta kibananira."
Yabakanguriye kwizigamira muri Ejo Heza no kongera ubwizigame, kohereza abana ku ishuri; bakirinda kuribasibya cyangwa kuribakuramo, kwitabira umurimo bakiteza imbere bagaharanira kwigira, kugira isuku umuco, gutanga Mituweli ya 2025/2026, kwita ku burere n'uburezi bw'abana babatoza kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, kubahiriza amabwiriza agamije kwirinda ibiza; bazirika neza ibisenge by'inzu, bacukura, banasibura imirwanyasuri; kandi bakayobora amazi ahatateza ibiza, isuri n’ibyago.
Umuyobozi w’Akarere yasabye kandi abatuye iyo Sibo kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana; abatwite bakipimisha inda inshuro umunane, bagafata ibinini byongera amaraso, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza abana inkingo zose esheshatu, bagapimisha abana imikurire, bakubahiriza n’ubundi burenganzira bw’umwana burimo kwiga, kurindwa ihohoterwa, kumokoresha imirimo itemewe no kumucuruza.
Yabibukije ko umutekano ari ishingiro ry'iterambere n'amahoro birambye; abasaba kuwubumbatira; batangira ku gihe amakuru yatuma hakumirwa icyawuhungabanya; yanatuma hafatwa vuba uwagikoze.