Umwana w’Umukobwa wabyaye akwiriye gufashwa no kwitabwaho aho gutereranwa: Dr Anita Asiimwe

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Uburenganzira bw’Umwana (NCDA), Dr Anita Asiimwe yasabye Ababyeyi n’abandi barera Abana kwirinda gutererana Umwana wakorewe Ihohoterwa ryo gusambanya, aho bamwe bibaviramo gutwara inda; ahubwo ko bakwiriye kumwitaho no kumufasha muri ibyo bibazo yahuye na byo.

Ubu butumwa yabutanze ku wa gatanu ari gusoza Amahugurwa y’Iminsi itanu (5) y’Abana b’Abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda bo mu Karere ka Burera; bakaba barahuguwe ku burenganzira bwabo nk’Abana bakorewe Ihohoterwa n’uburenganzira bw’Abana babyaye; kandi bahabwa Amakuru yerekeranye n’Inzego bagezaho Ibibazo bahuye na byo zikabarenganura.

Ayo Mahugurwa yatanzwe ku bufatanye bw’Inzego zitandukanye zirimo: Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Ihame ry’Uburinganire (GMO), Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Imbuto Foundation, MAJ na UN WOMEN-Rwanda.

Mu bitabiriye igikorwa cyo gusoza ayo Mahugurwa harimo ACP Rose MUHISONI wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda, Shafiga MUREBWAYIRE wari uhagarariye RIB, Caline Emma UWANTEGE wari uhagarariye UN WOMEN-Rwanda, Ababyeyi b’Abana b’Abakobwa basambanyijwe bagaterwa Inda, Abayobozi b’Amadini n’Amatorero, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi Bafatanyabikorwa bafite aho bahuriye no kurinda Umwana Ihohoterwa.

Ageze mu Karere ka Burera; Dr Asiimwe yakiriwe anahabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere,Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal ari hamwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Bwana Manirafasha Jean de la Paix.

Umuyobozi w’Akarere ka Burera yagejeje ku Bashyitsi ishusho rusange y’uko Ihohoterwa rikorerwa Abana rihagaze mu Karere ka Burera n’Ingamba zo kurirwanya no kurikumira.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye Umuhango wo gusoza ayo Mahugurwa, Dr Asiimwe agize ati:"Hakozwe, kandi hakomeje gukorwa byinshi mu guhangana no gukemura Ibibazo by’Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa; ariko imbaraga zikwiriye gushyirwa mu bukangurambaga bwo kurikumira."

Dr Asiimwe yaboneyeho gushima Inzego zafatanyije gutanga ayo Mahugurwa zikanitabira umuhango w’isozwa ryayo; Ababyeyi batanze Ubuhanya bw’uburyo babyitwayemo ubwo Umwana wabo yasambanywaga agaterwa Inda; Abafatanyabikorwa batandukanye bitabiriye isoza ry’ayo Mahugurwa, ndetse n’Umwana w’Umukobwa wasambanyijwe bikamuviramo gutwita no kubyara watanze ubuhamya by’Ibibazo yahuye na byo n’uburyo yabyitwayemo.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Uburenganzira bw’Umwana yagize kandi ati: Iyo Abana bahuye n’ibibazo byo gusambanywa, gutwita no kubyara; Ababyeyi bamwe bababwira amagambo abababaza;kandi abakomeretsa, abandi barabakubita; yewe hari n’ababirukana mu rugo. Hari kandi Ababyeyi babwira Abana amagambo abakomeretsa yerekeranye n’Abana babo babyaye. Ibyo; hamwe n’ibindi ntarondoye ntibikwiriye. Inshingano z’Umubyeyi ntizihagarara cyangwa ngo zigabanuke kubera ko Umwana yabyaye. Umwana ni Umwana. Agomba kwitabwaho ibihe byose."

Dr Asiimwe yatanze inama yo kwifashisha Umwana wabyaye wiyakiriye mu bukangurambaga bwo kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa kubera ko Ubuhamya bwe bubera isomo rikomeye abandi bana b’Abakobwa."

Yasabye ko ku Biro by’Inzego z’Ibanze zegerejwe Abaturage (Utugari, Imirenge, n’ahandi), ku Mashuri, ku Bitaro, ku Bigo Nderabuzima n’ahandi hagendwa n’ahahurira Abantu benshi hakwiye gushyirwa Inyandiko zigaragaza Urutonde rw’ibigomba kwitabwaho mu rwego rwo kurinda Umwana w’Umukobwa Ihohoterwa kugira ngo hatagira abitwaza ko batazi icyo guhohotera Umwana w’Umukobwa ari cyo.

Asoza ijambo rye, Dr Asiimwe yagize ati:"Hari ikibazo gikunda kugaragara; aho imwe mu Miryango y’Abana b’Abakobwa bakorewe ihohoterwa  yiyunga n’y’ababahohoteye. Iyo bigenze bityo haba hakemuwe ikibazo kiri hagati y’Imiryango; ariko ababikoze bakirengagiza ko hari Umwana wasambanyijwe, watewe inda; cyangwa wakorewe irindi hohoterwa ugomba kurenganurwa; ukuneye ubutabera. Ibyo bigomba gucika. Ndasaba umuntu wese wamenye cyangwa ufite Amakuru y’uko hari Imiryango yiyunze ikavutsa Umwana wahohotewe uburenganzira ku Butabera yabimenyesha ku gihe Inzego zibishinzwe."

Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Mme UWANYIRIGIRA M. Chantal yashimye Inzego zahuguye abo Bana b’Abakobwa; agaragaza ko hakozwe byinshi mu kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa; ariko ko ku bufatanye n’Inzego zose hakorwa ibirenzeho; Abana b’Abakobwa bakarindwa Ihohoterwa ry’uburyo bwose.

Yasabye Abayobozi b’Amadini n’Amatorero n’abandi Bafatanyabikorwa b’Akarere gusenyera umugozi umwe mu Bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa.

Mme UWANTEGE yibukije ko guceceka no kurebera Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa ari ugutiza umurindi abarikora; kandi ko ari Ubufatanyacyaha.

Yagize ati:"Abayobozi b’Amadini n’Amatorero bakwiriye kugira uruhare rugaragara mu kurwanya no gukumira Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa Abana b’Abakobwa. Dukwiriye twese guhagurukira hamwe tukarirwanya."

Mu ijambo rye, ACP MUHISONI yagarutse ku nshingano z’Ababyeyi ku Bana babo agaragaraza ko Ababyeyi bamwe badohotse ku nshingano zabo; bikaba bimwe mu bitera ihohoterwa  ribakorerwa; asaba Ababyeyi badohotse ku nshingano kwisubiraho. Uburenganzira bw’Umwana w’Umukobwa wabyabye kimwe n’ubw’Umwana we bugomba kubahirizwa."

Kimwe n’abandi bafashe Ijambo, ACP MUHISONI yifuje ko kurwanya Ihohoterwa rikorerwa Abana b’Abakobwa byashyirwa mu Mihigo y’Inzego z’Ibanze zegerejwe Abaturage; igihe cyose bagiranye Ibiganiro n’Abaturage; haba mu Mugoroba w’Umuryango ndetse n’ibindi bihe bahuye na bo bakibuka kubakangurira gutanga amakuru ku Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa Umwana w’Umukobwa.

Umwe mu Bana batewe inda (Amazina ye yagizwe ibanga) witabiriye ayo Mahugurwa yakanguriye bagenzi be bahuye n’ibyo bibazo kugana Inzego zibishinzwe kugira ngo zibarenganure; bakirinda guheranwa n’ibibazo bahuye na byo; ahubwo bagaharanira  kugira ejo heza.

Ubuhamya bw’uwo Mwana bwakoze ku Mitima y’abari aho ubwo yababwiraga ko aziga Amategeko kugira ngo arengere; anarenganure Abana b’Abakobwa bakorerwa ihohoterwa ry’uburyo butandukanye.

Back