UMWANA YITABWAHO GUHERA NYINA ASAMYE INDA YE: UMUYOBOZI W’AKARERE AGANIRIZA ABATURAGE MU MURENGE WA GAHUNGA KU KWITA KU MWAMA MU MINSI 1,000
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari yitabiriye inteko y’abatuye Akagari ka Buramba, mu Murenge wa Gahunga yababwiye ko umwana yitabwaho guhera ku munsi nyina asamye inda ye; abakangurira kwita ku mwana mu minsi igihumbi; bakubahiriza uburenganzira bwe aho buva bukagera.
Yagize ati:"Abatwite bakwiriye kwipimisha inda inshuro umunane, bakabyarira kwa Muganga, bagakingiza Abana inkingo zose esheshatu, bakabapimisha imikurire; kandi bakabarinda imirire mibi."
Yabasabye kubahiriza uburenganzira bw’umwana aho buva bukagera burimo kurindwa ivangurwa, kugira ibimuranga; iby’ibanze muri byo bikaba ari izina, ubwenegihugu n’isano y’umuryango, uburenganzira ku mikurire iboneye, kurindwa ihohoterwa ryose ririmo irishingiye ku gitsina nko gusambanywa cyangwa gushorwa mu busambanyi; ihohoterwa ribabaza umubiri cyangwa ubwonko nko gukubitwa, gutotezwa, guhutazwa, gusuzugurwa; gushorwa mu biyobyabwenge no gukoreshwa imirimo itemewe kandi ivunanye.
Yagize ati:"Umwana afite kandi uburenganzira bwo kwitabwaho no kurindwa n’ababyeyi; aho bishoboka akabana na bo. Nta mwana ukwiriye gutandukanywa n’ababyeyi be atabishaka, keretse iyo ubutabera bwemeje ku buryo bukurikije amategeko akoreshwa muri urwo rwego, ko iryo tandukana rifitiye umwana akamaro."
Yababwiye ko kugira ngo umwana akure neza agomba guhabwa iby’ibanze nkenerwa birimo amafunguro afite intungamubiri zihagije, kugirirwa isuku, kwambikwa no kuryama heza.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, mu ngingo yaryo ya 19 ivuga ko Umwana wese afite uburenganzira bwo kurengerwa ku buryo bwihariye n’umuryango we; abandi Banyarwanda na Leta bitewe n'ikigero n'imibereho arimo nk’uko biteganywa n’amategeko y’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga