URUBYIRUKO 190 RUKOMOKA MU MIRYANGO IBARIZWA MU BYICIRO BY'UBUDEHE BYA 1 NA 2 RWACIKISHIJE AMASHURI RWIZE IMYUGA RWAHAWE IBIKORESHO BIJYANYE N'IBYO RWIZE
Urubyiruko 190 ruturuka mu Miryango ibarizwa mu Cyiciro cya Mbere (1) n'Icya Kabiri (2) cy'Ubudehe rwacikishije Amashuri rwize Imyuga irimo Ubudozi, Ububaji, Gusudira Ibyuma, no gutunganya Imisatsi y'Abagore; Akarere ka Burera karushyikirije Ibikoresho bijyanye n'Imyuga rwize.
Ibikoresho byahawe uru Rubyiruko ni: Imashini zidoda 160, Ipasi z'Umuriro 160, Imikasi 160, Metero z'Abadozi 160, Ponseze 10, Imashini zisudira 10, Amadarubindi y'Abasuderi 10,Tongs TA 10, Imashini zogosha z'Abadamu 10, Seshe(Hair Dryers) 10, Inyundo 10,Iranda 10 n'Inkwero 10.

Ibi Bikoresho byaguzwe ku Nkunga Akarere ka Burera kahawe na LODA. Urubyiruko rwashyikirijwe ibi Bikoresho rushimira Umukuru w'Igihugu ku by'iyi Nkunga.Rwiyemeje ko ruzayikoresha neza;kandi ko ruzayibyaza Umusaruro;bityo rwiteze imbere;runagire uruhare mu guteza imbere Iguhugu muri rusange.

NYIRANDAGIWENIMANA Marie wo mu Murenge wa Rusarabuye ni umwe mu Rubyiruko rwahawe Ibikoresho. Ubwo yashyikirizwaga Imashini idoda n'Ibikoresho bijyana na yo birimo Metero n'Umukasi yagize ari:"Nyuma y'aho mpagarikiye Amashuri kubera impamvu zifite aho zihuriye n'Ubushobozi buke; numvaga ibijyanye n'Iterambere bitakiri ibyanjye. Numvaga nzabaho mu muzima buciriritse; ubuzima bw'Ubukene. Uyu munsi nahinduriwe Ubuzima kubera ko mbonye Umusingi ukomeye; aha ndavuga Imashini idoda n'Ibyangombwa byayo."

Yakomeje agira ati:"Iyi Mashini nzayibyaza Umusaruro kubera ko nize Ubudozi.Ndahamya ndashidikanya ko imbere yanjye hagiye kurushaho kuba heza. Umuryango wanjye ntiwashoboraga kungurira Imashini bitewe n'Ubushobozi buke.Iri Terambere ndikesha Umukuru w'Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME.Ndamushimiye cyane."
Undi witwa DUKUNZIMANA ERIC na we wo mu Murenge wa Rusarabuye; ubwo yahabwaga Imashini idoda yasazwe n'Ibyishimo. Yagaragaje Imbamutima muri aya Magambo:"Nashakaga kuba Umudozi; ariko Ubushobozi buke bukambera Inzitizi. Ibyo nabonaga ko bidashoboka; uyu munsi byashobotse kubera urukundo Umukuru w'Igihugu akunda Urubyiruko bijyanye na Gahunda z'Iterambere zigamije guteza imbere Abanyarwanda n'Igihugu muri rusange. Nzita cyane ku murimo; kandi nzawukora neza niteze imbere, ngire n'uruhare mu Iterambere ry'Igihugu muri rusange."
MANIRIHO Jules wo mu Murenge wa Cyanika na we yagaragaje ibyishimo ku bw'Inkunga yahawe ya Ponseze n'Imashini isudira agira ati:"Uyu munsi nanjye ninjiye mu bakorera Amafaranga. Ibi byiza; uyu Musingi w'Iterambere n'Ubuzima bwiza bituruka ku Miyoborere myiza y'Umukuru w'Igihugu cyacu, Nyakubahwa Paul KAGAME."
Undi wo muri Cyanika witwa UWIZEYIMANA Josiane wahawe Imashini isudira na Ponseze yavuze ko azakora cyane; kandi ko azanoza umurimo kugira ngo icyo yaherewe iyo Nkunga kigerweho.
Yagize ati:" Nzakora cyane, nzakora Amasaha menshi, nzanoza ibyo nkora, nzaryama nkerewe ,mbyuke kare ngamije kwiteza imbere kugira ngo icyatumye mpabwa ibi Bikoresho kigerweho; bityo niteze imbere; kandi ngire uruhare mu guteza imbere Igihugu cyanjye."