URUBYIRUKO IJANA RWARI RUHAGARARIYE URUNDI RWASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKORWE ABATUTSI RW'AKARERE KA MUSANZE

Mu rwego rw'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ijana; uyu munsi, Urubyiruko ijana rwaturutse mu Karere ka Burera rwari ruhagarariye urundi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze.

Muri iyi gahunda, urwo rubyiruko rwari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile na bamwe mu bakozi b’Akarere.

Nyuma yo kwakira urwo rubyiruko, Visi Perezida wa IBUKA mu Karere ka Musanze, Karemanzira Fidele yarusobanuriye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri rusange n’amateka ajyanye n’Urwibutso rw’Akarere ka Musanze.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yagize ati:" Kuzana urubyiruko gusura uru Rwibutso bigamije kugira ngo barusheho kumenya amateka yerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi dore ko bamwe muri bo hari abo Jenoside."

Yagize kandi ati:"Kumenya ayo mateka bituma birinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi; bityo turusheho gukumira no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, turusheho kwimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda; tunabumbatire ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda."

Nyuma yo gusobanurira urwo rubyiruko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’amateka yerekeye urwo Rwibutso n’uburyo ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi bibungabungwa; urwo rubyiruko rwashyize indabo kuri urwo Rwibutso mu rwego rwo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside bahashyinguye.

Urwo rubyiruko rwasabwe kwirinda no kugira uruhare mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ipfobya n'ihakana rya Jenoside bagaragaza ukuri kwerekeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage w'Akarere ka Musanze,Kayiranga Theobald yashimye igikorwa cyakozwe n'Akarere ka Burera cyo kuzana urubyiruko kwiga amateka nyakuri yaranze u Rwanda, arusaba kugira uruhare mu kurwanya abahakana n'abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no kugira uruhare mu gusigasira ibyagezweho, kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.

Back