URUBYIRUKO RUHAGARARIYE URUNDI RWAKOZE URUGENDOSHURI MU KIGO CY’URUBYIRUKO CYA KIMISAGARA

Itsinda rigizwe n’abagize Komite Nyobozi y'Urubyiruko n'abahagarariye ibyiciro binyuranye by'urubyiruko mu Karere ka Burera bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile bakoze urugendoshuri mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali.

Bahageze batambagijwe Ikigo Rwanda Youth in Agri Business, berekwa; kandi basobanurirwa ibihakorerwa n’icyo gifasha mu iterambere ry’urubyiruko muri rusange.

Avuga ku ntego y’urwo rugendoshuri, Mwanangu yagize ati: Ubumenyi uru rubyiruko ruvanye aha ruzabusangiza bagenzi babo; babubyaze umusaruro, biteze imbere. Nk’Akarere ka Burera; amasomo twigiye muri iki Kigo buzadufasha kunoza imikorere y’Ikigo cy’Urubyiruko cy’Akarere; bityo duteze imbere impano zinyuranye zifitwe n’urubyiruko birufashe kwihangira imirimo biteze imbere." 

Nyuma yo gusura ibikorwa by’urubyiruko muri icyo Kigo, abagize iryo tsinda basuye Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, aho bakiriwe na Minisitiri wayo, Utumatwishima Jean Nepo Abdallah wahahaye impanuro zirimo kutagamburuzwa n'ibicantege bahura na byo mu buzima, kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu Gihugu no kwitegura kuzabyaza umusaruro Ikigo cy'urubyiruko Akarere ka Burera kagiye kubakirwa.

Muri icyo kiganiro bagiranye na Minisitiri Utumatwishima, urwo rubyiruko rwatanze ibitekerezo ku ngingo yabaganirijeho; asubiza n’ibibazo bamubajije.

 

Back