URUBYIRUKO RURAGIRWA INAMA YO KWIRINDA IBYAKWANGIZA AHAZAZA HABO
Uyu munsi, mu Mirenge igize Akarere habaye umuganda wihariye w’urubyiruko. Mu byo abawitabiriye bakoze harimo kubakira imiryango itishoboye inzu, ubwiherero n'uturima tw'imboga. Batunganyije kandi imihanda; bakora n'isuku ahantu hahurira abantu benshi.
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Mwanangu Theophile yagiranye n’urubyiruko rwitabiriye uwo muganda mu Murenge wa Kagogo aho batunganyije umuhanda mu Kagari ka Kiringa; banubakira umuturage utishoboye inzu yarugiriye inama yo kurangwa n'imyitwarire myiza; bakirinda ibiyobyabwenge n'ikindi cyose cyakwangiza ahazaza habo.
Yabwiye urwo rubyiruko ati:"Mushobora guha icyerekezo cyiza ahazaza hanyu; ariko mushobora no kuhangiza. Nimwishora mu biyobyabwenge muzaba muri kwangiza ahazaza hanyu. Ushaka ko ahazaza he hazaba heza akwiye kwirinda ikiyobyabwenge aho kiva kikagera."
Yabagiriye kandi inama yo kwirinda kurarikira ibyo iwabo badafite; cyangwa batababonera; ababwira ko irari rituma bamwe bishora mu busambanyi buviramo bamwe gutwara inda; bakaba ababyeyi imburagihe, bamwe bakava mu ishuri; abandi bakameneshwa n’ababyeyi; bakabaho ubuzima bubi.
Yasabye kandi abitabiriye umuganda kwirinda gusibya abana ishuri cyangwa kuribakuramo; kunganira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, kugira isuku umuco, kwirinda amakimbirane; bakitabira n'izindi gahunda zigamije imibereho myiza zirimo EjoHeza, Mituweli no kwitabira umurimo bagatera imbere.