Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwa Burera rugira uruhare runini mu Iterambere ry’Umuturage
Urubyiruko rw’Abakorerabushake (Rwanda Youth Volunteers in Community Policing rw’Akarere ka Burera rugira uruhare runini mu gukemura Ibibazo bibangamiye Iterambere ry’Umuturage no gukumira ibyaha.
Mu byo rukora, kandi rukomeje gukora rufatanyije n’izindi nzego hamwe n’Abaturage harimo: kubakira Imiryango itishoboye Amazu, Uturima tw’Igikoni, guhanga no gutunganya Imihanda, gucukura no gusibura ibyobo bifata amazi ava ku mazu.
Ibindi urwo rubyiruko rwakoze harimo gufatanya n’izindi nzego mu bukangurambaga ku ndyo yuzuye, kohereza Abana bose ku ishuri (bageze igihe cyo kwiga); abarivuyemo cyangwa abarivanywemo bakarisubizwamo, isuku n’isukura, kurwanya Inda ziterwa Abangavu, kwirinda ibyaha harimo kwishora mu Biyobyabwenge, Ihohotera ririmo irishingiye ku gitsina n’irikorerwa Abana; bakaba kandi bagira uruhare mu gukumira no kurwanya Amakimbirane mu Miryango, n’andi y’uburyo bwose.





Uruhare rw’urwo rubyiruko mu Iterambere ry’Umuturage rugaragarira kandi muri gahunda yo koroza Imiryango itishobye ruyiha Amatungo magufi nk’Intama n’Ihene.
Ibi ni bimwe mu byo rwakoze rufatanyije n’izindi nzego guhera 07/2020 kugera 03/2021: Rwubatse Imirima y’Igikoni 863, Ubwiherero 108, Amazu 31 y’Abatishoboye, rukurungira Amazu 30, rutera Ibiti 1,785 byera imbuto mu rwego rwo kurwanya Imirire mibi.
Urwo rubyiruko rwakoze Ubukangurambaga (rufatanyije n’izindi nzego) ku kurwanya ibikorwa byo kwishora mu Biyobyabwenge (mu mirenge yose uko ari 17), no kurangwa n’Umuco w’isuku (mu mirenge yose uko ari 17). Ibindi rwakoze harimo koroza Imiryango itishoboye ruyiha Amatungo magufi, rukaba rwaratanze Intama 10 n’Inkoko 08 ku Miryango itishiboye.
Kugeza ubu mu Karere ka Burera habarizwa Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu ibihumbi cumin na bibiri (12,000).
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bushima uruhare rw’uru Rubyiruko mu gekemura Ibibazo bibangamiye Iterambere ry’Umuturage; umusanzu warwo ukaba ugaragarira mu bikorwa bihindura Imibereho yabo.
Avuga ku ruhare rw’uru rubyiruko mu guhindura Imibereho y’Umuturage, cyane cyane Imiryango itishoboye, Umuyobozi w’Akarere ka Burera wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, Bwana Manirafasha Jean de la Paix yagize ati:"Ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bihindura Imibereho y’Abaturage mu buryo bwihuse. Bakomereze aho; bongere imbaraga mu byo bakora, banongere Umubare w’Abanyamuryango; kandi Akarere gaha agaciro kanini uruhare rwabo mu gutuma Imibereho y’Abaturage iba myiza."
Bwana Manirafasha yavuze ko umuco w’Ubukorerabushake ukwiriye kureka kuba uw’Urubyiruko rw’Abakorerabushake, cyangwa ibyiciro bimwe na bimwe, ukaba uwa buri wese; asaba ko ibikorwa by’Urubyiruko rw’Abakorerabushake bibungabungwa no gusigasirwa.



Umwe mu bo uru rubyiruko rwahaye Intama witwa Niyonsenga Emmanuel yarushimye agira ati:"Iri Tungo (Intama) nahawe n’Urubyiruko rw’Abakorerabushake rituma mbona ifumbire yo gishyira mu murima. Ku musaruro w’Ubuhinzi hari ikiyongereyeho kubera ko nsigaye nkoresha ifumbire. Ikindi, ni uko mu mezi atari menshi izaba yabyaye; ku buryo nizimara kugera kuri eshatu, nzagurisha imwe muri zo nikenure. Abo basore n’Inkumi barakoze barakabyara kuba barampaye iryo Tungo."
Undi witwa Ntamwemezi Emmanuel yagize ati:"Nta Tungo nagiraga rimpa agafumbire. Urwo rubyiruko rwarakoze kunyoroza rumpa Intama. Ku musaruro w’ubuhinzi nabonaga mbere hiyongereyeho ikintu kinini; kandi nta kindi mbikesha kitari Intama rwampaye.
Umuhuzabikorwa w’Urubyiruko rw’Abakorerabushake mu Karere ka Burera, Ngemba Gervais yavuze ko bafite intego yo gukomeza gufatanya n’izindi nzego mu gukemura Ibibazo bibangamiye iterambere ry’Abaturage, gukomeza gufatanya n’Inzego z’Umutekano mu gukumira no kurwanya Ibyaha hagamijwe gusigasira Umutekano no kurinda ibyagezweho, kandi ko bazakomeza gutanga Umusanzu mu bukangurambaga bwerekeranye no kwirinda no kurwanya Icyorezo cya COVID-19.
Ngemba yagize ati:"Mu bindi duteganya gukora harimo gukangurira no gushishikariza Ibyiciro byose kuba Abakorerabushake ntibiharirwe Urubyiruko rw’Abakorerabushake; bikaba ibya buri wese; bityo twese dufatanye kwiyubakira Igihugu no kugiteza imbere."