URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE N’IMBONI Z’UMUTEKANO BO MU MIRENGE YA CYANIKA NA KAGOGO BAHUGUWE KU NSHINGANO ZABO
Uyu munsi, Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyanika, Nyirankundabera Jeaninne, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kagogo, Nshimiyimana Pascal bafatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) NIYIBIZI Laurent guhugura urubyiruko rw’Abakorerabushake n’Imboni z’umutekano bo muri iyo Mirenge ku byerekeye inshingano zabo. Babahuguriye mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo.
Abaganiriza, Nshimiyimana Pascal yagize ati:" Muhuriye ku nshingano yo kugira uruhare mu kubumbatira umutekano binyuze mu gufatanya n’izindi nzego n’ibindi byiciro gukumira no kurwanya ibyawuhungabanya birimo ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu buryo bumwe cyangwa ubundi, gukubita no gukomeretsa, ubusinzi, ubujura, amakimbirane mu miryango n’ihohotera ry’ubwoko bunyuranye "
Yakomeje agira ati:"Ibindi byahungabanya umutekano harimo gusesagura umutungo w’umuryango , magendu, impanuka zo mu mazi, ubukene, ndetse n’umwanda kubera ko utera indwara zinyuranye. Ndabasaba kurushaho gufatanya n’Abayobozi guhera ku rwego rw’Isibo kugera ku Murenge kubikumira no kubirwanya."
Yabashimiye uruhare runini bagira mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'Abaturage harimo kubakira imiryango itishoboye inzu, ubwiherero, uturima tw’imboga no kuyoroza amatungo magufi; gukora ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya inda ziterwa abanyavu, imirimo itemewe ikoreshwa abana no kurwanya ikibazo cya bamwe mu banyeshuri basiba ishuri n’abarivamo; abasaba gukomereza aho.
AIP NIYIBIZI yasabye urwo rubyiruko n’Imboni z’umutekano kujya baganiriza abavandimwe n’abaturanyi babo ku ngaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, Urumogi n’ibindi biyobyabwenge bakabereka ko bitera umutekano muke n’amakimbirane mu miryango, ubukene no gukora ibyaha binyuranye biviramo abenshi gufungwa.
Yagize ati:"Igihe muganira na bo mujye mubasobanurira ko iyo umuntu afunzwe azira kwishora mu biyobyabwenge cyangwa gukora ibindi bitemewe n’amategeko bitamugiraho ingaruka wenyine; ahubwo ko bidindiza iterambere ry’umuryango we kubera ko iyo afunzwe aba adakora; ahubwo ko abagize umuryango bibatwara igihe ndetse n’amafaranga bakoresha bajya kumusura aho afungiwe; mubagire inama yo kwirinda ikintu cyose kitemewe n’amategeko."
Yababwiye kandi ati:" Mujye mubasobanurira ko uwanyoye Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge birimo Urumogi adateza gusa umutekano muke abo babana; ahubwo ko anateza umutekano muke abaturanyi be n’abo ahura na bo mu nzira; mugire inama abanywa n’abishora mu biyobyabwenge muri rusange kubireka. Igihe mubonye abatunda n’abakwirakwiza Kanyanga cyangwa ibindi biyobyabwenge babarusha imbaraga kubera ko hari ubwo bagenda ari itsinda ry’abantu benshi; kandi bafite intwaro gakondo zirimo imihoro, amacumu, ibyuma n’ibisongo by’ibiti, ntimugahangane na bo imbona nkubone; ahubwo mukibabona, mujye mwihutira gutanga amakuru ku nzego z’umutekano kugira ngo bafatwe batararenga umutaru."
AIP NIYIBIZI yabasabye kujya kandi babaganiriza ku ngaruka z’amakimbirane; bakabasobanurira ko atera ubukene, ukutumvikana, ukudashyira hamwe no kutajya inama hagati y’abagize umuryango; bakabereka ko ibyo bidindiza iterambere ry’umuryango; kandi ko biri mu bitera abana bareka ishuri; bamwe mu bana bagahitamo guhunga imibereho mibi n’umutekano muke biri iwabo; bakajya kwibera ku muhanda cyangwa gukora imirimo ibavunnye kugira ngo babone amaramuko; mubagire inama yo kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’amakimbirane.
Yabasabye na none kujya bakangurira abavandimwe n’abaturanyi babo kwirinda magendu; bakabagaragariza ko bigira ingaruka ku iterambere ry’Igihugu kubera ko abayikora baba batatanze imisoro; bakabagira kandi inama yo kureka kwambuka umupaka bitubahirije amategeko; igihe bashaka kujya hanze y’Igihugu bakanyura ku mipaka yemewe.
Yabashimiye uruhare bagira mu kubumbatira umutekano; abasaba kurushaho gufatanya n’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano gukumira no kurwanya icyahungabanya umutekano; abibutsa ko guhanahana amakuru ku gihe ari ingenzi kuko bituma inzego zifatanya gukumira no kurwanya ibyaha; ndetse no gufata ababikoze.