URUBYIRUKO RWAKANGURIWE KWITABIRA UMURIMO; RUKIRINDA KUGIRA UMURIMO RUKERENSA
Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakanguriye urubyiruko rwo muri aka Karere kwitabira umurimo rukiteza imbere; rukagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’Igihugu muri rusange; bakirinda kugira umurimo bakerensa bibwira ko ugayitse.
Ubu butumwa yabutanze mu nama rusange y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akarere ka Burera yitabiriwe n’Umuyobozi wa Polisi mu Karere, Senior Superintendent of Police (SSP) Vincent Kabera.
Abitabiriye inama bagaragarijwe imihigo y’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko yo mu mwaka w’ingengo y’iamari wa 2025-2026; bungurana ibitekerezo ku ngamba z’uburyo iyo mihigo izashyirwa mu bikorwa, uruhare rw’urubyiruko mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage no kurwanya ibiyobyabwenge; basuzuma n’imigendekere y’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’Intore mu biruhuko.
Yagize ati:"Abenshi mu bakire mujya mwumva batangiriye ku bintu bikeya. Bike bahereyeho, babicunga neza, baharanira kubibyaza ibindi bituma bagera aho bageze. Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu cyacu cy’u Rwanda bwashyiriyeho urubyiruko amahirwe menshi y’iterambere mu byerekeye ikoranabuhanga, ubwikorezi, ubuhinzi, serivisi n’ibindi. Icyo urubyiruko rusabwa ni ukuyabyaza umusaruro; rukitabira umurimo, rukawukorana umwete n’umuraga, rugakora neza ibyo rukora; kandi rubikunze; rugaharanira kandi guteza imbere ibyo rukora ruhanga ibishya."
Yabagiriye inama yo kwigira ku rubyiruko bagenzi banyu bafite aho bamaze kugera bakora ingendoshuri; bityo bakanoza ibyo bakora, kandi bagahanga ibishya; urubyiruko rwarangije amashuri mu byiciro binyuranye bagashaka aho bimenyereza ibyo bize haba mu nzego za Leta, ibigo ndetse n’abikorera; kandi bagaharanira kongera ubumenyi ku bwo bafite.
Yabasabye kandi kurangwa n’indangagaciro na kirazira by’umuco Nyarwanda, gukunga Igihugu; bitabira gahunda za Leta zinyuranye zigaije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange.
Aganira n’urwo rubyiruko, SSP Kabera yababwiye ati:"Umuntu wicara ntakore nyamara aza gukenera kurya, kunywa, kwambara n’ibindi umuntu akenera mu buzima aba ari umukandida w’ibikorwa binyuranyije n’amategeko binateza umutekano muke birimo ubujura, gukubita no gukomeretsa. Kugira ngo mwirinde kuba bene abo bantu, mukwiriye gukura amaboko mu mifuka mugashaka ibyo mukora; ariko bikurikije amategeko."
Yababwiye ko kugira ngo bagere ku ntego biyemeje yo gukora bakiteza imbere, bateze imbere imiryango yabo, bagire n’uruhare mu guteza imbere Igihugu bagomba kwirinda kwishora mu biyobyabwenge aho biva bikagera, ubuzererezi, ubunebwe n’ibindi byakoma mu nkokora ishyirwa mu bikorwa ry’imigambi yabo y’iterambere.