URUBYIRUKO RWO MU KARERE KA BURERA RWASOBANURIWE IBYEREKEYE UBUZIMA BW'IMYOROROKERE

Mu nteko z'abaturage zabereye ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri mu Karere hose hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga ku buzima bw'imyororokere, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina n'indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bwateguwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na Imbuto Foundation. 

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wari kumwe n’Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile n'intumwa ya Imbuto Foundation, Eric Kayiranga yagiranye n'abaturage b'Akagali ka Muhotora, mu Murenge wa Butaro aho yatangirije ku mugaragaro ubu bukangurambaga yasobanuriye urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa ibyerekeye ubuzima bw'imyororokere; arusaba guhakanira abarushuka bashaka kurukoresha imibonano mpuzabitsina yabaviramo ingaruka zirimo kwandura indwara zirimo izandurira mu mibonano mpuzabitsina no gutwara inda; bikabaviramo kuba Ababyeyi imburagihe. 

Yasabye abatuye Akarere muri rusange kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina no kugira uruhare mu kurirwanya batanga ku gihe amakuru yerekeye abarikora, abarikorerwa n’abarikorewe; kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina bakurikiza inama zirimo kwirinda imibonano mpuzabitsina idakingiye no kwirinda gucana inyuma ku bashakanye.

Umuyobozi w’Akarere yasabye ababyeyi bitabiriye iki gikorwa kujya baganiriza abana ku buzima bw’imyororokere; aha akaba yaragize ati: "Iki gikorwa kigamije kugira ngo abana bacu (Abangavu n’Ingimbi) basobanukirwe ibyerekeranye n’ubuzima bw’imyororokere; ibyo bizabarinda kuba bagwa mu bishuko byakwangiriza ahazaza habo."

Yababwiye kandi ati:"Iyo abana batamenye ibyerekeranye n’imihindagurikire y’umubiri wabo; hari abanyura muri icyo cyuho cyo kutagira amakuru, cyangwa kugira amakuru adahagije ku mihindagurikire y’umubiri wabo bakababeshya, bakabakoresha imibonano iviramo bamwe gutwara inda; bakaba Ababyeyi imburagihe. Urugero ni nk’aho hari ababwira Abangavu n’Ingimbi ngo kugira ngo uwagize uduheri dutatanye mu maso iyo akoze imibonano mpuzabitsina abikira. Umwangavu cyangwa Ingimbi wagize iduheri mu maso mugomba kumubwira ko byatewe n’imihindagurikire y’umubiri we; ko bizakira, akima amatwi abamushuka bamubwira ko nakora imibonano mpuzabitsina azabikira."

Yagize kandi ati: "Nk’ababyeyi, dufite inshingano zo gukumira inda ziterwa Abangavu. Ntitwavuga ngo dushyira umuturage ku isonga tukigira Abana batwita imburagihe. Tugomba kuzikumira twigisha abana bacu ibyerekeranye n’imihindagurikire y’ubuzima bwabo; kandi tukabatoza kuvuga oya; oyo ikaba oya, kandi bakayishyira mu bikorwa, ntibibe gusa mu magambo; bityo baburizemo umugambi w’ushaka kubashuka ngo abakoreshe imibonano mpuzabitsina."

Avuga ku ihohotera, Umuyobozi yagize ati: "Tuvuga cyane Abangavu; ariko n’abana b’Abahungu barahohoterwa. Umwana wese; yaba Umukobwa cyangwa Umuhungu agomba kurindwa ihohoterwa. Umuntu wahohoteye umwana wawe ukanga kubivuga ngo utiteranya, iyo myumvire igomba guhinduka, ibintu byo guhishirana ngo nibamufunga akazabyara umwana bizagenda bite. Dukwiriye kubireka tukagaragaza ihohoterwa umwana yakorewe ku gihe ibimenyetso bitarasibangana." 

Mu butumwa bwe kandi, Umuyobozi w’Akarere yasabye abatuye Akarere ka Burera muri rusange kwirinda icyabangamira ubumwe n'Ubudaheranwa by'Abanyarwanda; bakimakaza gahunda ya Ndi Umunyarwanda.

Back