URUZINDUKO RW’AKAZI RWA MINISITIRI HON. GATABAZI JMV MU KARERE KA BURERA: YASHYIZE IBUYE RY’IFATIZO AHARI KUBAKWA IBIRO BISHYA BY’AKARERE
Kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Hon. GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yagiriye Uruzinduko rw’Akazi mu Karere ka Burera aho mu byo yakoze harimo gusura Ibikorwaremezo bitandukanye. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mme NYIRARUGERO Dancille n’abandi bagize Inama y’Umutekano itaguye y’Intara y’Amajyarugru bitabiriye Uruzinduko rwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu mu Karere ka Burera. Rwitabiriwe kandi n’abandi Bayobozi mu Nzego zitandukanye.

Ubwo Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY n’abari kumwe na we bageraga mu Karere ka Burera bakiriwe banahabwa ikaze n’Umuyobozi w’Akarere, Mme UWANYIRIGIRA Marie Chantal.

Ku ikubitiro, Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yasuye Transit Center ya Nemba ibarizwa mu Murenge wa Nemba aho yaganiriye n’abahagororerwa; abagira inama yo kwirinda Imyitwarire n’Ibikorwa byatumye bahazanwa birimo kwishora mu Biyobyabwenge; ahubwo bakaba Abafatanyabikorwa mu gukumira iyinjizwa ry’Ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera; Magendu no kwambuka Umupaka mu buryo bunyuranyije n’Amategeko.

Avuye kuri Transit Center ya Nemba, Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yakomereje Uruzinduko rw’Akazi mu Murenge wa Rusarabuye aho yashyize Ibuye ry’Ifatizo ahari kubakwa Ibiro bishya by’Akarere ka Burera bigeretse Gatatu byubakwa mu Kagari ka Kabona; bikaba byitegeye bimwe mu Byiza Nyaburanga bitatse Akarere ka Burera n’Igihugu muri rusange birimo Ibiyaga bya Burera na Ruhondo; Igishanga cy’Urugezi n’Ikirunga cya MUHABURA.

Mu ijambo yavugiye ahari kubakwa Ibiro Bishya by’Akarere ka Burera, Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yagaragaje inyungu ziri mu kuba Akarere ka Burera kagiye kubona Ibiro bigezweho; aha akaba yaragize ati:"Twaje kugira ngo twifatanye n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera ndetse n’Abagatuye gutangiza ku mugaragaro Imirimo yo kubaka Ibiro bishya by’Akarere. Inyubako turayitangije; kandi tuzakomeza gukurikirana uko imirimo yo kuyubaka igenda n’aho igeze ku bufatanye n’izindi Nzego bireba hagamijwe kugira ngo yihute; bityo yuzure vuba."

Nyuma y’Umuhango w’Ishyirwa ry’Ibuye ry’Ifatizo ahari hateguwe no gusobanurirwa Ishishushanyo Mbonera cy’iyo Nyubako; Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yatambagijwe aho iri kubakwa; ibyo bijyana no kumwereka uko Ibiro bigabanyije (aho buri Serivisi izatangirwa).

Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yagize ati:"Iyi Nyubako ni nziza; kandi iri ahantu heza hitegeye Ibyiza Nyaburaga bitatse aka Karere. Imiyoborere Myiza ijyana no gukorera mu Nyubako nziza kandi igezweho aho Abaturage bahererwa Serivisi Nziza. Ikindi kandi ni uko kuba aha hantu hari kubakwa Ibiro bishya bigezweho by’Akarere bitanga Akazi ku Byiciro bitandukanye by’Abaturage; harimo Abagemura Ibikoresho ndetse n’abahakora;ibi byose bitanga Amafaranga ku Baturage bakiteza imbere; kandi Iterambere ry’Umuturage bivuga Iterambere ry’Igihugu."


Yakanguriye abahawe Akazi mu mirimo ikomeje yo kubaka Ibiro Bishya by’Akarere ka Burera kwirinda gusesagura Amafaranga bahembwa; bakayashora mu Mishinga n’Ibikorwa byunguka; bakanizigama muri Ejo Heza.
Mu Butumwa bwe, Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yakomoje ku Kwihesha Agaciro; aha akaba yarasabye Abatuye Akarere ka Burera gukunda ibikorerwa mu Rwanda birinda kwambuka Umupaka bajya Uganda aho bahurira n’uruhuri rw’Ibibazo birimo gukubitwa, gucyurirwa, gucunaguzwa, kwamburwa, gufungwa mu buryo bunyuranyije n’Amategeko; abibwira ko hari n’abahicirwa.
Yabagaragarije ingaruka zo gukora Magendu; gutunda, gucuruza no kunywa Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge;asaba abatuye Akarere ka Burera kubyirinda no gutanga Amakuru ku gihe yerekeranye n’abanga kubicikaho; kimwe n’abakomeza kwambuka Umupaka mu buryo butubahirije Amategeko.
Abahawe Akazi mu Mirimo yo kubaka Ibiro bishya by’Akarere ka Burera bagaragaza ko bizabateza imbere; kandi ko bazakurikiza inama bagiriwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yo gukoresha neza Amafaranga bahembwa.
NYIRARUKUNDO Gérardine ni umwe mu Rubyiruko rwahawe Akazi. Akoresha Inyundo y’Abubatsi yifashishwa mu kumena no gutunganya Amabuye yo kubakisha.

Yagize ati:"Amafaranga nkorera ku munsi nta handi ndayakorera. Uko mpembwe hari ayo nzigama; ku buryo nyuma y’Amezi nk’Ane cyangwa Atanu nzayashora mu Mushinga nateguye; kandi mfite Icyizere ko uzabyara inyungu ku buryo nzagura Ibikorwa nkagera ku rwego rwo gutanga Akazi ku rundi Rubyiruko."
NTAWUGASHIRA Cassien ni Umugabo wahawe Akazi.Yagize ati:"Aka Kazi ni inyunganizi ikomeye ku Iterambere ry’Umuryango wanjye. Amafaranga mpembwa nyashyira mu bikorwa bitandukanye bibyara inyungu. Ibyiza nkesha aka kazi ni byinshi; kandi birakomeje. Imiyoborere Myiza y’Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ni yo dukesha Ibikorwa nk’ibi by’Iterambere bitanga Akazi ku Baturage benshi bakiteza imbere."

Avuye ahari kubakwa Ibiro Bishya by’Akarere ka Burera, Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yakomereje mu Murenge wa Kivuye aho yashyikirije Imiryango yo mu Kagari ka Gashanje itagiraga Amashanyarazi Mubazi;anatangiza ku mugaragaro igikorwa cyo kuyicanira.

Mu butumwa yabagejejeho yagize ati:"Mumfashe gushimira Umukuru w’Igihugu, Nyakubahwa Paul KAGAME ku Bikorwaremezo mwagejejweho birimo Amazi meza, Imihanda, Amashuri, Ibigo Nderabuzima n’Amashanyarazi. Murasabwa kubibyaze umusaruro mwiteze imbere; mubirinde, munabifate neza mwirinda kubyangiza."


Nyuma yo gutanga Mubazi ku Baturage mu Kagari ka Gashanje no gutangiza igikorwa cyo kubacanira, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu yerekeje mu Kigo cya Nkumba aho yatangije ku mugaragaro Amahugurwa y’Imboni z’Umutekano zihabwa Ubumenyi bw’ibanze ku gucunga Ibyambu (Amayira) abatunda Ibiyobyabwenge na Magendu bakoresha babyinjiza mu Karere ka Burera; aya Mahugurwa akaba agamije gukumira iyinjizwa rya Kanyanga n’ibindi Biyobyabwenge mu Karere ka Burera`.

Minisitiri GATABAZI JEAN MARIE VIANNEY yabwiye abahugurwa ko guca Ibiyobyabwenge mu Karere ka Burera bishoboka; abasaba gufatanya n’izindi Nzego gufunga Amayira ababyinjiza mu Karere ka Burera babikuye Uganda banyuramo.