URWEGO RW’ABIKORERA RWASABWE KUGIRA URUHARE MU ITERAMBERE RY’AKARERE
Kuri uyu ga gatatu, ku biro by’Akarere habereye inama yahuje abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’umurimo, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’abagize Biro y’Urwego rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere.
Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline washimiye cyane abagize urwo rwego ku uruhare rwabo mu iterambere ry’Abaturage n’Akarere muri rusange.
Yababwiye ati:"Uruhare mugira mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Burera turaruzirikana cyane. Ndabasaba kurushaho kugira uruhare mu guteza imbere isuku mu Karere buri wese yihereyeho, hanyuma mukangurire n’abandi kugira isuku umuco, bityo Akarere ka Burera kabe intangarugero mu kugira isuku."
Yagize kandi ati:"Iyo uteye imbere ariko umwana w’umuturanyi wawe ufite ubushobozi buke akaba yararetse ishuri, uwo mwana utabona iby’ibanze iwabo azakwiba. Niba urugo rw’umuturanyi wawe harimo amakimbirane, ntuzagira umutekano usesuye, byanze bikunze uzagerwaho n’ingaruka z’amakimbirare yabo."
Yababwiye kandi ati:"Nubona umuntu utunda, ucuruza n’unywa Kanyanga n’ibindi biyobyabwenge ukabyirengagiza wumva ko nta kibazo biguteye uzaba wibeshya kubera ko ababinywa bata ubwenge, hanyuma bagakora ibyo batatekerejejo birimo kuba yagukorera urugomo, yasambanya umwana wawe, yakwiba, yakora n’ibindi biguteza umutekano muke. Igihe rero mu rugo rw’umuturanyi wawe hari ibibazo, gira uruhare mu kubikemura binyuze mu gutanga inama, gutanga ubufasha bw’ibifatika no kumenyesha inzego zikwegereye, cyane cyake ku bijyanye n’amakimbirane n’ibiyobyabwenge."
Umuyobozi w’Akarere yabagaragarije amahirwe y’ihoramari ari mu Karere ka Burera, abasaba gushora imari mu bikorwa binyuranye hirya no hino mu Karere no gushishikariza abashoramari b’ahandi gushora imari mu bikorwa binyuranye mu Karere ka Burera.
Abitabiriye inama bunguranye ibitekerezo ku byakorwa mu kurushaho guteza imbere imikoranire hagati y’Akarere ka Burera n’Urwego rw’Abikorera mu Karere ka Burera.