VISI MEYA USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE YASHIMYE RHENANIE PALATINAT KU RUHARE RWAYO MU GUTEZA IMBERE ABATUYE AKARERE KA BURERA

Kuri uyu wa mbere tariki 20 Gashyantare, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’Abaturage, Bwana MWANANGU Theophile yakiriye mu Karere Intumwa z'Intara ya Rhénanie Palatinat, yo mu Budage; Marcus Ehrgott na Michael Nieden mu ruzinduko bagiriye mu Karere ka Burera; aho baganiriye ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imishinga Rhénanie Palatinat itera inkunga mu Karere ka Burera.

Nyuma y’ibiganiro bagiranye ku biro by’Akarere; izi Ntumwa zasuye Amazu Rhénanie Palatinat yubakiye Abaturage batishoboye mu Kagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro aho baganiriye n’Imiryango yahatujwe ku iterambere bagezeho bakesha gutuzwa mu mazu meza.

Bwana MWANANGU yashimye izi Ntumwa ku bufasha butandukanye Rhénanie Palatinat itanga bugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’Abaturage.

Yagize ati:" Ibikorwa bya Rhénanie Palatinat bigira uruhare runini mu guteza imbere Akarere ka Burera n’Abagatuye. Ibikorwa byayo bigira kandi uruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’Abaturage . Turashima cyane uyu Mufatanyabikorwa; kandi turasaba Abaturage gufata neza no kubungabunga ibikorwa by’iterambere bagejejweho ku bufatanye na Rhénanie Palatinat."

Back