Skip to main content Skip to page footer
Urubuga rwemewe rwa Leta y’u Rwanda

IMARI

Ishami ry'Imari ricunga imari y'Akarere. Rishinzwe kandi Ingengo y'Imari, gukurikirana imicungire yayo no gukurikirana aho imari y'Akarere ituruka.

Telefone:
0788384139

Email:
info@burera.gov.rw

Serivisi zitangwa n'Ishami ry'imari ni izi zikurikira:

Ingengo y'Imari

Inshingano y'umukozi ushinzwe gutegura no gushyira mu bikorwa Ingengo y'Imari akurikirana umunsi ku wundi uko Ingengo y'Imari ishyirwa mu bikorwa.

Icungamutungo

Abashinzwe gucunga Umutungo w'Akarere bashinzwe kwishyura Inyemezabwishyu zinjiye mu Akarere.

Imisoro n’Amahoro

Mu rwego rwo kunoza ikusanya ry’   Imisoro n’Amahoro byeguriwe Inzego z’Ibanze,  hashyizweho ubufatanye hagati  y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA) guhagararira Inzego z’Ibanze muri icyo gikorwa. Umukozi ushinzwe Umusoro w'Akarere agenzura niba abasora bishyura agahwitura abadasora neza

Ipiganwa ry'amasoko

a) Guhabwa Ibitabo by'Ipiganwa
b) Guhabwa ubufasha n’Inama ku mitangire y’Amasoko
c) Kwakira Inyandiko z’Ipiganwa
d) Kumenyesha abapiganwe ibyavuye mu isesengura ry’Ipiganwa ry’Amasoko
e) Gusinyisha Amasezerano ku batsindiye Amasoko
f) Gutanga Icyangombwa cyo kurangiza Imirimo neza

Igenamigambi : Igenamigambi ritegurwa n'Abakozi hashingiwe ku byo Abaturage bakeneye muri rusange. Igenamigambi rinoze ni ryo rihesha Akarere kugera ku nshingano kiyemeje mu Ingengo y'Imari y'uwo mwaka. Igenamigambi rikubiyemo Imihigo Akarere gakorana na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Nyuma y'Umwaka w'Ingengo y'Imari ikagenzurwa niba yaragezweho.