AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

MENYA UKO WAKWIRINDA GUKUBITWA N’INKUBA

INKUBA NI IKI?

Ni amashanyarazi avuka mu kirere cyangwa se hagati y’ikirere n’isi biturutse ku inyuranamo ry’ibicu; cyane cyane mu gihe cy’imvura, aho akenshi muri iryo nyuranamo biteza guhura kw’ibimenyetso bitandukanye by’amashanyarazi kuramo na teranya bikabyara ikibatsi kinini cy’amashanyarazi ari cyo cyitwa umurabyo ndetse bigatanga n’urusaku. Kubera ubwinshi bw’ayo mashanyarazi, yangiza umuntu cyangwa ikintu ahuye na cyo mu nzira yayo hagati y’isi, ikirere n’umwuka, ari byo byitwa gukubitwa n’inkuba. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA

Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TUMENYE UKO TWAKWIRINDA IBIZA

Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UBUYOBOZI BW’AKARERE BURAKANGURIRA ABABYEYI N’ABANDI BARERA ABANA KUZOHEREZA KU ISHURI ABANA BAGEZE IGIHE CYO KWIGA N’ABASANZWE BIGA

Ubu butumwa bukangurira Ababyeyi n’abandi barera abana kuzohereza ku ishuri abana bageze igihe cyo kwiga n’abasanzwe biga bwatanzwe kuri uyu wa kabiri n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline mu kinagiro yagiranye n’abaturage bitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

IBIYOBYABWENGE BITERA ABABINYWA GUKORA IBYAHA KUBERA KO BABA BATAYE UBWENGE KANDI BIDINDIZA ITERAMBERE RY’UBYISHORAMO; TUBYIRINDE, KANDI DUFATANYE KUBIRWANYA: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE KU BAGATUYE

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize hasojwe ubukangurambaga ku kwirinda n'ubufatanye mu kurwanya ibiyobyabyenge, guteza imbere isuku n'isukura, gukumira amakimbirane no gufasha imiryango irimo amakimbirane kuyakemura bwakozwe mu Mirenge igize Akarere guhera tariki 12 z'ukwezi gushize. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABATUYE UMURENGE WA RUHUNDE BASABWE KWIRINDA IBIKORWA BY’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BIDAKURIKIJE AMATEGEKO

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Rusekera, mu Murenge wa Ruhunde muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abasaba kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko no kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry'imibereho y'abaturage n'iterambere ry'Igihugu rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back