AMAKURU MU NCAMAKE YEREKEYE IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU

KWIBOHORA KU NSHURO YA 31: ABATUYE AKARERE KA BURERA BASABWE KUBUMBATIRA NO GUSIGASIRA IBYAGEZWEHO

Kuri uyu wa gatanu tariki 04 Nyakanga; mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru wo kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 31 ku insanganyamatsiko igira iti: " Kwibohora, Intambwe mu ntego"; abitabiriye ibyo birori basabwa gusigasira ibyagezweho; bagaharanira kandi kurushaho kwiteza imbere, kubumbatira no gusigasira umutekano. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose. 

KUBUNGABUNGA NO GUSIGASIRA UMUTEKANO NI INSHINGANO YA TWESE ABATURAGE: UMUYOBOZI MUKURU WA POLISI Y’U RWANDA ABWIRA ABATURAGE MU KARERE KA BURERA

Ubwo Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye yamurikiraga abaturage ibikorwa bigamije iterambere ry’imibereho yabo bakorewe na Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, Ingabo zaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afulika y’i Burasirazuba (East Africa Community) n’izindi nzego z’umutekano z’u Rwanda muri gahunda y’ibikorwa by’izo Nzego z’Umutekano byateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abaturage b’u Rwanda hamwe n’Inzego z’umutekano bizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31 no kwizihiza imyaka 25 y’Ubufatanye bwa Polisi y’Igihugu n’Abaturage" yabwiye abaturage bitabiriye uwo muhango mu Murenge wa Kagogo n’uwa Rusarabuye ko kubungabunga no gusigasira umutekano ari inshingano ya buri muturage; abasaba kwirinda; kandi bakagira uruhare mu kurwanya no gukumira icyawuhungabanya. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU NAMA MPUZABIKORWA Y'AKARERE UMUYOBOZI WAKO YASABYE ABAYOBOZI MU KARERE N’ABAFATANYABIKORWA GUSENYERA UMUGOZI UMWE MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Kuri uyu wa mbere, ku biro by'Akarere bahereye inama mpuzabikorwa y'Akarere yayobowe n’Umuyobozi wako, Mukamana Soline; ikaba yitabiriwe n'Abayobozi barimo Umuyobozi w'Ingabo za 305 Bde, Col Safari Alphonse, Umuyobozi w'Inkeragutabara mu Ntara y'Amajyaruguru, Lt Col Kamali Charles, Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back