AMAKURU Y'IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU CYUMWERU GISHIZE
ABATUYE, ABAKORERA N’ABAGENDA AKARERE BARASABWA KUGIRA ISUKU UMUCO
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye n’abatuye Akagari ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni kuri uyu wa kane ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yakanguriye abatuye Akarere kugira isuku ku mubiri, mu kanwa, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu benshi nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; bakarangwa kandi n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAKOZI BAFITE MU NSHINGANO EJOHEZA BAFASHE INGAMBA ZITUMA ABATURAGE BOSE BIZIGAMIRA MURI EJOHEZA
Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge, abakozi bashinzwe EjoHeza mu Mirenge n'abakozi ku rwego rw'Akarere bashinzwe iyi gahunda basoje umwiherero wabereye ku biro by'Umurenge wa Rugarama aho mu minsi ibiri wamaze bunguranye ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo abaturage bose b'Akarere ka Burera bizigamire muri EjoHeza. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
HARI BYINSHI ABANTU BAFITE UBUMUGA BAKORA BAKITEZA IMBERE: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Mu kiganiro Umuyobozi w’imirimo rusange mu Karere, Habaguhirwa Jean Pierre yagiranye n’abitabiriye inama y’Inteko rusange y’Inama y’Igihugu y’abantu bafite ubumuga mu Karere ka Burera yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akarere; yababwiye ko hari byinshi abantu bafite ubumuga bakora bakiteza imbere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAKORA IBIKORWA BINYURANYE MU BIYAGA BYA BURERA NA RUHONDO N’ABABITURIYE BARASABWA KUBAHIRIZA IBYATUMA HIRINDWA IMPANUKA MURI IBYO BIYAGA
Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bukanibutsa; kandi burasaba abakora ibikoreramo ibikorwa binyuranye birimo uburobyi, gutwara abantu n’ibintu, gutembera muri ibyo Biyaga no ku nkengero zabyo n’abakorera ibikorwa binyuranye mu nkengero zabyo kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga ibyo bikorwa ndetse n’ibindi tutavuze kugira ngo hirindwe impanuka muri ibyo Biyaga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
Ku gicamunsi cya buri wa kabiri w'icyumweru; mu Tugari tugize Akarere ka Burera haba inteko z'abaturage. Abagize Komite Ngobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira izo nteko; bakaganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.