AMAKURU Y'IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU CYUMWERU GISHIZE

IKIGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO CYA KAMANYANA KIDUFATIYE RUNINI TWE ABABYEYI BAKORA UBUCURUZI BWAMBUKIRANYA UMUPAKA: AHISHAKIYE JEAN CLAUDE

Mu Karere ka Burera hari Ingo Mbonezamikurire y’abana bato 1,244. Muri zo harimo 1,049 zikorera mu Ngo bwite z’abaturage biyemeje gutanga inzu zabo kugira ngo zifashirizwemo abana nyuma yo gusuzuma; bikagaragara ko zujuje ibisabwa, 129 zikorera mu bigo by’Amashuri, 61 zegerejwe abaturage zirimo izikorera mu nyubako za Leta nk’Ibiro by’Utugari n’Ibigo Nderabuzima; 4 zita ku bana b’abakozi b’Inzego zinyuranye harimo abakora mu Birombe bicukurwamo amabuye y’agaciro; hakaba n’urugo rumwe ruri ku mupaka wa Cyanika rwita ku bana b’ababyeyi bakora ubucuruzi nyambukiranyamipaka. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

URUBYIRUKO RURAKANGURIRWA KUBYAZA UMUSARURO AMAHIRWE Y'ITERAMBERE IGIHUGU CYABASHYIRIYEHO

Nk'ahandi mu Gihugu; uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Urubyiruko wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Kubaka ubushobozi bw'urubyiruko hagamijwe iterambere rirambye." Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n'abaturage b'Umurenge wa Nemba mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru byabereye mu Kagari ka Nyamugali. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABAKENEYE SERIVISI Z’IRANGAMIMERERE BARAKANGURIRWA KUGANA ABAKOZI BABISHINZWE MU TUGARI N’IMIRENGE BABAHE SERIVISI BAKENEYE MURI IKI CYUMWERU CY'IRANGAMIMERERE

Mu biganiro Abayobozi mu Karere ka Burera bagiranye n’abaturage bitabiriye inteko z'abaturage uyu munsi babakanguriye kugana abakozi bashinzwe irangamimerere mu Tugari n’Imirenge babahe serivisi bakeneye muri iki cyumweru cy'Irangamimerere kizaba kugera tariki 15/08/2025. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABATURAGE BARISHIMIRA KUGEZWAHO AMAZI MEZA

Abaturage bo mu Murenge wa Ruhunde barishimira kuba baragejejweho ibikorwaremezo by’amazi meza. Nkurunziza Ferdinand yagaragaje ibyishimo byinshi ku wa mbere tariki 28 z’uku kwezi ubwo abatuye uwo Murenge bamurikirwaga umuyoboro w'amazi wa Rusekera-Gatare ureshya na 28.63km bubakiwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera na World Vision. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA

Iyi gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023. Igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Bamenyeshwa; kandi bagasobanurirwa inshingano z’abayobozi mu Nzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ibindi byiciro bikorera mu Karere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABANA 10 BAHAWE INYUNGANIRANGINGO Z’AMAGARE

Kuri uyu wa mbere, Umuyobozi w’Akarere wumgirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yashyikirije ababyeyi b'abana 10 bafite ubumuga bw'ingingo inyunganirangingo z'amagare. Yashyikirije kandi abana bane bafite ubumuga bw'ingingo inyunganirangingo z'imbago. Izo nyunganirangingo zatanzwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Akarere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back