AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
UMUYOBOZI W'AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY'UBUKUNGU YABWIYE ABATUYE AKAGARI KA GITOVU AMAVUGURURA YAKOZWE MURI GAHUNDA YA EJOHEZA
Ku gicamunsi cy'uyu wa kane tariki 29 Mutarama 2026; Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yasuye abaturage b'Akagari ka Gitovu, mu Murenge wa Ruhunde muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W'AKARERE YASHYIKIRIZA VAN CAELEMBERG JURGEN UBWENEGIHUGU NYARWANDA BUTANGWA
Kuri uyu wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'uwari uhagarariye Urwego rw'Igihugu rishinzwe abinjira n'abasohoka (Rwanda Directorate General of Immigration and Emigration) yashyikirije Van Caelemberg Jurgen Ubwenegihugu Nyarwanda butangwa nk'uko biteganywa n'itegeko; uwo muhango ukaba wabereye ku biro by’Akarere ka Burera. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE N’INTUMWA ZA RBC BAGANIRIJE ABATUYE AKAGALI KA KILIBATA KU BYO BAGOMBA KWITAHO IGIHE BENGA IBIGAGE, URWAGWA, UBUSHERA N’UMUTOBE
Ku gicamunsi cy'uyu wa 27 Mutarama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Kilibata, mu Murenge wa Rugengabali muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kumenya no gukemura ibibazo bafite, kubamenyesha, kubasobanurira no kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zigamije iterambere ry'imibereho yabo n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W'AKARERE YAFATANYIJE N’ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO GUHOMA UBWIHERERO BW'UMUTURAGE UTISHOBOYE, BAMUCUKURIRA INGARANI, BANAMWUBAKIRA AGATANDA K'AMASAHANE
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri tariki 27 Mutarama 2026, mu Tugali tugize Akarere hakozwe igitondo cy'isuku cyaranzwe n'ibikorwa by'isuku n'isukura. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye igitondo cy'isuku mu isibo y'Ubunyangamugayo (akurikirana), mu Mudugudu wa Rutuku, Akagali ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye; aho afatanyije n'abatuye iyo sibo bahomye ubwiherero bw'umuturage waho utishoboye, bamucukurira ingarani, banamwubakira agatanda k'amasahane muri gahunda y'Igitondo cy'isuku binyuze muri gahunda Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE SPARK MICRO GRANTS KU RUHARE IGIRA MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATURAGE
Kuri uyu wa mbere tariki 26 Mutarama 2026, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakiriye mu biro bye intumwa za Spark Microgrants ziyobowe n’uyihagarariye mu Rwanda, Ndahiro Donald n’Abaterankunga bayo, Bonnie Bade na Kaia Miller barebera hamwe uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abatugare mu Mirenge ikoreramo ndetse n’ibindi iteganya gukora bigamije imibereho myiza y’abaturage. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.