AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
UKO UMUGANDA RUSANGE WA MUTARAMA 2026 WAGENZE MU KARERE KA BURERA MU NCAMAKE
Kuri uyu wa gatandatu tariki 31 Mutarama 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera hakozwe Umuganda rusange w'Ukwezi kwa Mutarama 2026 wibanze ku bikorwa byo kubungabunga ibikorwaremezo by’imihanda no gusana ibiraro bitari bimeze neza. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAHAGARARIYE AMADINI N'AMATORERO BASABWE KUGIRA URUHARE RUGARAGARA MU GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Kuri uyu wa gatatu tariki 4 Gashyantare 2026, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama yahuje Ubuyobozi bw'Akarere n'abahagarariye Amadini n'Amatorero n'indi Miryango ishingiye ku myemerere ikorera mu Karere ka Burera. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MURI BA BOSE BACU KUBERA KO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE B’AKAGARI KA NDAGO
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 03 Gashyantare 2026, mu Mirenge igize Akarere habaye inteko z'abaturage nk’uko bigenda buri wa kabiri w’icyumweru. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b’Akagari Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
INCAMAKE Y’UKO IBIRORI BYO KWIZIHIZA UMUNSI W'INTWARI Z'IGIHUGU WAGENZE MU KARERE KA BURERA
Kuri iki cyumweru tarii 02 Gashyantare 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habereye ibirori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari z'Igihugu wizihijwe ku nshuro ya 32 ku nsanganyamatsiko igira iti:"Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, inkingi z'iterambere." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MENYA, UNASOBANUKIRWE POLITIKI YO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zifite mu nshinga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MENYA IBYAHA BY’IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, INGARUKA ZABYO N’IBIHANO UBYIRINDE UNAGIRE URUHARE MU KUBIRWANYA
Ihohoterwa rishingiye ku gisinda ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe, kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.