AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE IBIKORWA BYO KWIBUKA KU NSHURO YA 32 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU BIGO BY’AMASHURI

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Gicurasi 2026, mu Karere ka Burera hatangijwe ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Bigo by’Amashuri; hanatangizwa kandi Ihuriro ry'Ubumwe n'ubudaheranwa mu bigo by'Amashuri. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas yitabiriye iki gikorwa muri Ecole Secondaire Kirambo, mu Murenge wa Cyeru. Soma ibindi.

KWITA KU BUZIMA BW'UMWANA MU MINSI 1,000 IBANZA Y'UBUZIMA BWE BIRI MU BIMURINDA IGWINGIRA: UMUYOBOZI W’AKARERE

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b'Akagali ka Nyanamo, mu Murenge wa Rugengabali ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 12 Gicurasi 2026 ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU ishimangira ihame ry'umuturage ku isonga yababwiye akamaro ko kwita ku buzima bw’umwana mu minsi 1,000 ibanza y’ubuzima bwe mu kumurinda igwingira. Soma ibindi.

MURI BA BOSE BACU KUBERA KO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE MU MURENGE WA RWERERE

Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b'Akagari ka Mariba, mu Murenge wa Rwerere ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 11 Gicurasi 2026 ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU igamije kurushaho kwegera umuturage hagamijwe kumumenyesha no kumusobanurira gahunda za Leta, uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo n’inshingano z’abayobozi b’inzego n’ibyiciro binyuranye yababwiye ko ari ba bose be n’abandi bayobozi kubera ko ari bo babatoye. Soma ibindi.

UMUYOBOZI W'AKARERE YATANGIJE KU MUGARAGARO IGIKORWA CYO KUVURA ABARWAYE INDWARA Y'ISHAZA GIKORWA KU BUFATANYE BW’INGABO, POLISI NA MINISITERI Y’UBUZIMA

Kuri uyu wa mbere tariki 11 Gicurasi 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SP Nkurundundi Stanislas n'uwari uhagarariye Ingabo yatangirije ku Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro, mu Murenge wa Butaro igikorwa cyo kuvura abaturage indwara y'Ishaza gikorwa ku bufatanye bwa Polisi y'u Rwanda, Minisiteri y'Ingabo na Minisiteri y'Ubuzima; kikaba kizakorwa mu minsi itanu. Soma ibindi.

Back