INCAMAKE YEREKEYE AMAKURU Y’IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU GISHIZE

NDASHIMA PEREZIDA WA REPUBULIKA WANTUJE HEZA, ARAKARAMA: NYIRANSABIMANA ANONCIATA WUBAKIWE INZU ISIMBURA ISHAJE YABAGAMO

Nyiransabimana Anonciata ni umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko w’abana batatu utuye mu Kagari ka Ruyange, Umurenge wa Cyeru. Ni umwe mu baturage 348 b'Akarere ka Burera bari batuye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga bukakiwe inzu nziza, ubwiherero n'igikoni byubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC) hagamijwe kubatuza ahantu heza no kubarinda guhura n’ibiza. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA

Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA

z'abaturage. Abagize Komite Ngobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira inteko z’abaturage; bakabaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo; bakakira; kandi bagakemura ibibazo babagejejeho. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

ABAGIZE KOMITE Y'UMUTEKANO KU RWEGO RW'AKARERE BAGIRANYE IKIGANIRO N'UBUYOBOZI BW’INSHURI MU BUZIMA RWANDA-ISHAMI RYA BURERA

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'abandi bagize Komite y'umutekano ku rwego rw'Akarere bagiranye ikiganiro n'ubuyobozi bw'ishami ry'Inshuti Mu Buzima (Partners In Health Rwanda) ishami ry’Akarere ka Burera cyibanze ku guteza imbere imikoranire irushaho guteza imbere imibereho y'umuturage. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

DUTOZE ABANA URUKUNDO, UBUMWE, UBUTWARI NO GUKUNDA IGIHUGU: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE KU BITABIRIYE IGIKORWA CYO KWIBUKA ABAGORE N'ABANA BAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI MU KARERE KA BURERA

Uyu munsi, mu Karere ka Burera habaye ibikorwa byo kwibuka abagore n'abana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuhuzabikorwa w'Inama y'Igihugu y'abagore mu Karere ka Burera, akaba na Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine, bamwe mu Bajyanama mu Nama Njyanama y'Akarere n'abandi Bayobozi mu Karere bari bahagarariye inzego zinyuranye bifatanyije n'abaturage b'Imirenge ya Rusarabuye, Cyeru na Rwerere muri iki gikorwa cyabereye mu Murenge wa Rusarabuye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

ABANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B'IMIRENGE N'AB'UTUGARI BAHUGUWE KU IRANGAMIMERERE

Kuri uyu wa mbere, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye amahugurwa azamara iminsi ibiri ku Irangamimerere. Uyu munsi, hahuguwe Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari. Ejo hazahugurwa Umuyobozi w'Ababyaza n'abakozi bashinzwe ibarurishamibare mu Bitaro byigisha byo ku rwego rwa II bya Butaro n'Abayobozi b'Ibigo Nderabuzima. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

UMUYOBOZI W’AKARERE YAGANIRIJE ABAHAGARARIYE INZEGO N'IBYICIRO BINYURANYE MU MURENGE WA RUSARABUYE KU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA GAHUNDA Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO

Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n'abari bahagarariye inzego n'ibyiciro binyuranye mu Murenge wa Rusarabuye yabereye ku biro by'Umurenge; aho abayitabiriye bunguranye ibitekerezo ku ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

MU KARERE KA BURERA HABAYE IGIKORWA CYO GUSUZUMA URUHARE RW'ABAFATANYABIKORWA MU ITERAMBERE RY’ABATURAGE

Nk'uko byemejwe mu nama y'Inteko rusange y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ka Burera yabaye tariki 24 z’Ukwezi gushize; uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa kizamara iminsi ine cyo gusuzuma ibyagezweho n'abafatanyabikorwa bibumbiye muri  iri Huriro. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAGATUYE KUGENZURA KO AMAKURU Y’INGO ZABO YUZUYE MURI SISITEMU IMIBEREHO

Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye ikiganiro n'abaturage b'Akagari ka Gashoro, mu Murenge wa Rwerere muri gahunda y'Inteko z'abaturage; abakangurira kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange; mu byo yabasabye hakaba harimo kugenzura ko amakuru yerekeye ingo zabo yanditse neza muri sisitemu Imibereho kandi yuzuye. Kanda hano usome ibikurikiyeho.

 

Back