Amakuru arambuye
AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
UMUNSI MUKURU W’UMUGANURA NI UMUNSI WO KWISHIMIRA UMUSARURO WAGEZWEHO NO KWIYEMEZA GUKORA CYANE KUGIRA NGO EJO HAZAZA HARUSHEHO KUBA HEZA: UMUYOBOZI W’AKARERE
Kuri uyu wa gatanu tariki 07 Kanama 2026, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru w'Umuganura ku nsanganyamatsiko igira iti: "Umuganura, Isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira." Ibikurikiyeho.
ISUKU N’ISUKURA: MENYA IBYO URUGO RUFITE ISUKU RUGOMBA KUBA RWUJUJE
Urugo rufite isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda. Ibikurikiyeho.
TURANGWE N’ISUKU MU BYO DUKORA BYOSE N’AHO TURI HOSE: UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W'AKARERE
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 4 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y’abaturage b'Akagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro, abakangurira kurangwa n’isuku; isuku ikaba umuco wa buri wese. Ibikurikiyeho.
SOBANUKIRWA IBIJYANYE N’IRAGE
Irage ni igikorwa mbonezategeko gikorwa n’uraga, gishobora guseswa kandi kigakorwa mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Ibikurikiyeho.
MENYA IBIYOBYABWENGE N’IBINYOBWA BITEMEWE BIFATWA NK’IBIYOBYABWENGE MU RWANDA N’INGARUKA ZO KUBIKORESHA
Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, kikanahindura imikorere y’umubiri we harimo kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo kumutima no kugira imbaraga zirenze izisanzwe. Ibikurikiyeho.
ABAVUGA RIKUMVIKANA BO MU MURENGE WA KINONI BASABWE GUFATANYA GUCA BURUNDU ICURUZA N’INYOBWA RY'IBIYOBYABWENGE N’IIBINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari hamwe n'abandi bagize Komite y'umutekano itaguye y'Akarere n'uhagarariye Inama Njyanama y'Akarere bakoranye inama n'Abavuga rikumvikana bo mu Murenge wa Kinoni yabereye ku biro by'Umurenge, mu Kagari ka Ntaruka. Ibikurikiyeho.
ABAGIZE KOMITE NYOBOZI Y’AKERERE BUNGURANYE IBITEKEREZO NA BATATU MU BAGIZE URUBUGA NGISHWANAMA Z'INARARIBONYE Z'U RWANDA KU BYAKORWA KUGIRA NGO AMAKOPERATIVE ARUSHEHO KUBA UMUSEMBURO W'IMPINDUKA MU BUKUNGU N'IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE
Kuri uyu wa mbere tariki 03 Kanama 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye batatu mu bagize Urubuga rw'Inararibonye z'u Rwanda ari bo Honorable Martha Mukamurenzi, Honorable Pierre Damien Habumuremyi na Honorable Francis Karemera baje muri gahunda y'urwo rwego yo kungurana ibitekerezo n'Abayobozi b'Akarere na bamwe mu banyamuryango b'Amakoperative akorera ku umupaka ku byakorwa ngo koperative zibe umusemburo w'ubukungu n'imibereho myiza. Ibikurikiyeho.