AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
MENYA, UNASOBANUKIRWE POLITIKI YO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zifite mu nshinga. Inshingano za Politiki y’u Rwanda yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni ugushyiraho, gushimangira no kunoza mu buryo buhoraho uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko bufite ubuhuzabikorwa, bufite amikoro, bukora neza bugera kuri bose, kandi bukorana neza n’inkiko. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA
Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABANYWA IBIYOBYABWENGE BAKORA IBIKORWA BITEZA UMUTEKANO MUKE BITEWE N’UKO BABA BATAYE UBWENGE; TWIRINDE IBIYOBYABWENGE AHO BIVA BIKAGERA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU
Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Vincent Kabera n’Umuyobozi w’Inkeragutaba mu Karere, Major Viateur Rutagengwa n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge ya Bungwe na Kivuye bakoranye inama n'Imboni z'umutekano, abakora irondo ry'umwuga n'Abakuru b'Imidugudu bo mu Mirenge ya Kivuye na Bungwe yabereye mu Kagari ka Nyirataba, mu Murenge wa Kivuye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAYOBOZI B'AMAKOPERATIVE N'ABAYOBOZI B'AMATSINDA Y'ABAHINZI BA KAWA BIYEMEJE KO ABO BAHAGARARIYE BAGIYE GUTANGIRA KWIZIGAMIRA MURI EJOHEZA
Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste bakoranye inama n'abayobozi b'amakoperative manini n'abayobozi b'amatsinda y'abahinzi ba Kawa; babasaba gukangurira abo bahagarariye bakizigamira muri EjoHeza; iyo nama ikaba yabereye mu cyumba cy’inama cy’Akarere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KUBUMBATIRA UBUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Rushara, mu Murenge wa Kinoni ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; yasabye abatuye Akarere ka Burera kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda; anahatangiriza Ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda kwateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Twimakaze Ubumwe n’Ubudaheranwa." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KWIMAKAZA UMUCO W’IBIGANIRO HAGATI Y’ABAGIZE UMURYANGO
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukanana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Ntaruka, mu Murenge wa Kinoni; anahasoreza igikorwa cy’ubukangurambaga ku iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo bwakozwe mu gihe cy'icyumweru. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MENYA IBYEREKEYE IZUNGURA
Kuzungura ni igikorwa cyo guhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda bya nyakwigendera hashingiwe ku isano bafitanye. Izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Guhera ku munsi izungura ritangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’itegeko cyangwa ku bw’irage yitwa umuzungura iyo abyemeye. Izungura ry’uwazimiye cyangwa uwabuze ritangira urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze rumaze kuba ndakuka. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE ABAKOZI N'ABAHAGARARIYE IBYICIRO BINYURANYE MU MURENGE WA CYERU GUFATANYA GUKEMURA IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abahagarariye inzego n'ibyiciro binyuranye mu Murenge wa Cyeru muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abasaba gufatanya gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UKO UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI NZERI 2025 WAGENZE
Ku wa gatandatu w'icyumweru gishize, mu Mirenge igize Akarere hakozwe Umuganda usoza uku Kwezi kwa Nzeri. Mu byakozwe harimo gucukura imyobo izaterwamo ibiti, gucukura no gusibura imirwanyasuri, kubakira abatishoboye inzu n'ubwiherero, gutunganya imihanda no gukora ibiraro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.