AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

TUMENYE UKO TWAKWIRINDA IBIZA

Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KUBUMBATIRA UBUMWE N’UBUDAHERANWA BY’ABANYARWANDA

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abaturage b’Akagari ka Runoga, mu Murenge wa Gitovu ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; yasabye abatuye Akarere ka Burera kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nk'isano muzi iduhuza. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA: UMUYOBOZI W'AKARERE ASOBANURA INTEGO Y’IYI GAHUNDA

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023 mu Murenge wa Cyanika. Ayisobanurira abaturage n’Abafatanyabikorwa b’Akarere avuga ko igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MENYA, UNASOBANUKIRWE POLITIKI YO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO

Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zifite mu nshinga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

SOBANUKIRWA IBYEREKEYE KWANDIKISHA IVUKA RY’UMWANA

Umwana yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuvuzi yavukiyemo herekanywe icyemezo cyatanzwe na muganga w’ikigo cy’ubuvuzi umwana yavukiyemo. Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuvuzi, kwandikwa bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwana yavukiyeho, herekanwe icyemezo cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho umwana yavukiye kigaragaza amazina y’ababyeyi n’umunsi umwana yavukiyeho kandi akitwaza abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABAKURU BAKWIRIYE GUTOZA ABATO INDANGAGACIRO ZIRIMO UBUTWARI NO GUKUNDA IGIHUGU BASHYIRA IMBERE UBUNYARWANDA: UMUYOBOZI W’AKARERE

Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'abageze mu zabukuru wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti: "Twite ku bageze mu zabukuru, dutegura ahazaza heza h'abakiri bato, ni inkingi mu iterambere rirambye; bikaba byahujwe na gahunda y’Inteko z’abaturage. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU

Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA

Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

NDASHIMA PEREZIDA WA REPUBULIKA WANTUJE HEZA, ARAKARAMA: NYIRANSABIMANA ANONCIATA WUBAKIWE INZU ISIMBURA ISHAJE YABAGAMO

Nyiransabimana Anonciata ni umubyeyi w’imyaka 65 y’amavuko w’abana batatu utuye mu Kagari ka Ruyange, Umurenge wa Cyeru. Ni umwe mu baturage 348 b'Akarere ka Burera bari batuye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga bukakiwe inzu nziza, ubwiherero n'igikoni byubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Burera na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC) hagamijwe kubatuza ahantu heza no kubarinda guhura n’ibiza. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

 

Back