AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

ISUKU N’ISUKURA: MENYA IBYO URUGO RUFITE ISUKU RUGOMBA KUBA RWUJUJE

Urugo rufite isuku rugomba kugira ubwiherero bucukuye kugera kuri metero esheshatu aho bishoboka, bwubakiye, bukinze kandi bufite isuku, kugira uburyo bwo gukaraba intoki hafi y’ubwiherero, kugira ubwogero bwubakiye kandi bukinze, aho bishoboka bukaba burimo isima cyangwa amakaro, kugira umugozi wo kwanikaho imyenda. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MENYA, UNASOBANUKIRWE POLITIKI YO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO

Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zifite mu nshinga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MURI BA BOSE BACU KUBERA KO ARI MWE MWADUTOYE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE B’AKAGARI KA KABONA

Ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu tariki 14 Mutarama 2026, mu Mirenge igize Akarere habaye inteko z'abaturage nk’uko bigenda buri wa kabiri w’icyumweru. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b’Akagari Kabona, mu Murenge wa Rusarabuye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE URUGERERO RW'INKOMEZABIGWI/ICYICIRO CYA 13

Kuri uyu wa gatatu, mu Mirenge igize Akarere hatangijwe Urugerero rw'Inkomezabigwi/Icyiciro cya 13. Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe n'Intumwa ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Gatwaza Zenko Clément, Perezida w'Inama Njyanama y'Umurenge wa Butaro, Bizimana Jean Pierre n'abari bahagarariye inzego z'umutekano yatangije Urugerero mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UMURAGE MWIZA KU MWANA MURI IBI BIHE NI UKUMWOHEREZA KU ISHURI AHO AKURA UBUMENYI BUTUMA AGIRA IBYO AKORA AKITEZA IMBERE: UMUYOBOZI W’AKARERE

Ubu butumwa bukangurira Ababyeyi n’abandi barera abana kohereza ku ishuri abana bose biga bwatanzwe kuri uyu wa kabiri tariki 13 Mutarama 2026 n’Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline mu kinagiro yagiranye n’abaturage bitabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Mubuga mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA

Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MENYA IBYAHA BY’IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, INGARUKA ZABYO N’IBIHANO UBYIRINDE UNAGIRE URUHARE MU KUBIRWANYA

Ihohoterwa rishingiye ku gisinda ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe, kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA BUGAMIJE GUTEZA IMBERE UMUCO W'ISUKU N'ISUKURA MU BIGO BY’AMASHURI

Kuri uyu wa mbere tariki 12 Mutarama 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga bugamije guteza imbere umuco w'isuku n'isukura mu mashuri bwateguwe na Minisiteri y'Uburezi ku insanganyamatsiko igira iti: #FresheKuIshuri buzageza mu mpera z'Igihembwe cya II cy'umwaka w'amashuri wa 2025-2026. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back