AMAKURU MU NCAMAKE YEREKEYE IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU

KANYANGA, URUMOGI N’IBINDI BIYOBYABWENGE BIYOBYA UBWENGE BW’ABABINYWA BAGAKORA IBYAHA BINYURANYE, TUBYIRINDE: UMUYOBOZI WA POLISI WUNGIRIJE MU NTARA Y’AMAJYARUGURU ABWIRA ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO

Aganira n'abitabiriye igitaramo cy'Umuhanzi Nzaramba Senderi Eric cyabereye mu Murenge wa Butaro ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Umuyobozi wa Polisi wungirije mu Ntara y’Amajyaruguru, Chief Suoerintendent of Police (CSP) Prudence Ngengahimana yabasobanuriye abakirabiriye ingaruka zo gutunda, gukwirakwiza, gucuruza no kunywa Kanyanga, urumogi n'ibindi biyobyabwenge; abasaba kubyirinda no kugira uruhare mu kubirwanya bigisha ababikora kubireka; abinangiye bakanga kubireka; bakabatangira amakuru. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UBUYOBOZI BW’AKARERE BWAGARAGARIJE INTUMWA ZA RUBANDA UKO GAHAGAZE MU GUSHYIRA MU BIKORWA POLITIKI Y'IGIHUGU Y'UBUMWE N'UBWIYUNGE

Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile; ari kumwe na Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, Bizimungu Jean Baptiste yakiriye ba Honorable Depite Mukamana Alphonsine na Mushimiyimana Lydie babarizwa muri Komisiyo y'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside baje muri gahunda y’Inteko Ishinga Amategeko/Umutwe w’Abadepite yo kubona amakuru y'inyongera ku gikorwa yatangiye cyo gusesengura ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu y'Ubumwe n'Ubwiyunge. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABATUYE KU KIRWA CYA BIRWA BARASHIMIRA UMUKURU W'IGIHUGU KU BWATO BAGURIWE N'INZEGO Z'UMUTEKANO

Abatuye ku Kirwa cya Birwa kiri mu Kiyaga cya Burera barashimira Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ku iterambere yabagejejeho ririmo ubwato Polisi y'u Rwanda, Ingabo z'u Rwanda n'izindi nzego z’umutekano zabaguriye zabashyikirije ku wa kane w'icyumweru gishize. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABATURAGE MU MIURENGE WA KINONI

Ku gicamunsi cy'uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Nkumba, mu Murenge wa Kinoni muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

DASSO BASABWE KURUSHAHO KUGIRA URUHARE MU KURWANYA IBIDINDIZA ITERAMBERE RY’UMUTURAGE

Mu nama Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakoranye n’Abahuzabikorwa ba DASSO ku rwego rw’Imirenge kuri uyu wa kabiri yabereye ku biro by’Akarere yabasabye kurushaho kugira uruhare mu gukumira no kurwanya ibidindiza iterambere ry’umuturage n’Igihugu muri rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YAKANGURIYE ABATUYE AKARERE KA BURERA KWITABIRA GAHUNDA ZA LETA ZIGAMIJE IMIBEREHO MYIZA N’ITERAMBERE MURI RUSANGE

Nk'uko bigenda buri wa kabiri w'icyumweru, ku gicamunsi cy'uyu munsi, mu Tugari tugize Akarere ka Burera habaye inteko z'abaturage.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline; ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere na bamwe mu bandi bagize Inama Njyanama y'Akarere yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice wifatanyije n'abatuye Akagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo mu nteko bakoreye mu Mudugudu wa Kikubo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

KUGWINGIRA K’UMWANA BIGIRA INGARUKA KU HAZAZA HE, AH’UMURYANGO WE N’IGIHUGU MURI RUSANGE: UMUYOBOZI W’AKARERE AGANIRA N’ABATURAGE MU MURENGE WA RURASABUYE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage mu Murenge wa Rusarabuye aho yatangirije igikorwa cyo gukurikirana abana bafite ikibazo cy'imirire mibi n'igwingira ihutiyeho n'ibiro bike ugereranyije n'imyaka bafite yagaragaje ko kugwingira k’umwana bigira ingaruka ku hazaza he, ah’umuryango we ndetse n’Igihugu muri rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

POLISI Y’U RWANDA YAHUGUYE ABAGIZE KOMITE ZISHINZWE GUKURIKIRANA URUHARE RY'ABATURAGE MU GUCUNGA UMUTEKANO BO MU MURENGE WA BUTARO

Kuri uyu wa mbere, Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Butaro, Kayitsinga Faustin yakiriye ushinzwe inozamikoranire ya Polisi n’izindi Nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Niyibizi Laurent wahuguye abagize Komite zishinzwe gukurikirana uruhare ry'abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing Committees) bo mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA

Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back