AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KUBAHIRIZA IHAME RY'UBURINGANIRE BW'ABAGORE N'ABAGABO
Uyu munssi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye ba Honorable Senateri Utsa Kayitesi na Ngarambe Téléphore babarizwa muri Komisiyo ya Sena ya Politiki n'imiyoborere muri Sena baje mu gikorwa cyo kugenzura uruhare rw'ihame ry'uburinganire bw'abagore n'abagabo mu guteza imbere Umuryango Nyarwanda. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
IMIRYANGO 61 YABANAGA NK’UMUGABO N’UMUGORE ITARASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO YASEZERANYE
Imiryango 61 yasezeranye uyu munsi yabanaga nk’umugabo n’umugore itarasezeranye imbere y’amategeko irimo 12 yo mu Murenge wa Butaro, 11 muri Kinyababa, 9 muri Nemba, 8 muri Rugengabali, 7 muri Gatebe, 4 muri Gitovu, 4 muri Kivuye, 4 muri Bungwe ,n'imiryango 2 mu Murenge wa Kinoni. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
TUMENYE UKO TWAKWIRINDA IBIZA
Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU
Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KWIMAKAZA UMUCO W’IBIGANIRO MU MIRYANGO
Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga ngarukamwaka bumara icyumweru ku iyubahirizwa ry'ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye bufite insanganyamatsiko igira iti:"Umuryango utekanye, Ishema ryanjye." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE ICYUMWERU CYAHARIWE UMUJYANAMA
Uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangijwe Icyumweru cyahariwe Umujyanama kizaba kugera tariki 27/09/2025 cyateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Abajyanama b'Akarere ka Burera tujyanemo mu iterambere ry'umuturage kuko duhari ku bwe." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAYOBOZI B'UTURERE BUNGIRIJE BASHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y'ABATURAGE MU TURERE TUGIZE INTARA Y’AMAJYARUGURU N’INTARA Y’I BURENGERAZUBA BAJE MU RUGENDOSHURI KU BURYO IBIGO MBONEZAMIKURIRE Y'ABANA BATO BYAHUJWE N'IBIGO BY'AMASHURI BIBYEGEREYE
Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline n'abandi bagize Komite Nyobozi y'Akarere bakiriye Abayobozi b'Uturere bungirije bashinzwe imibereho myiza y'abaturage mu Turere tugize Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’i Burengerazuba baje mu rugendoshuri rw’iminsi ibiri rugamije kwigira ku buryo Ibigo Mbonezamikurire y'abana bato byahujwe b'Ibigo by'Amashuri bibyegereye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.