AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
UMUYOBOZI W'AKARERE ARAKANGURIRA ABAGATUYE KUBAHIRIZA INGAMBA ZIGAMIJE KURWANYA IBIZA
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Nyagahinga, mu Murenge wa Cyanika ku gicamunsi cy’uyu wa kane ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU byahujwe n’ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya icyaha cy’icurzwa ry’abantu bwakozwe n’itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rishinzwe ubugenzacyaha bwabereye muri ako Kagari yabasabye kubahiziza amabwiriza n’ingamba zigamije gukumira no kurwanya ibiza birimo ibiterwa n’imivu y’amazi y’imvura no kutabungabunga ibidukikije. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAHINGA MU GISHANGA CYA NYIRABIRANDE BAKANGURIWE KWIZIGAMIRA MURI EJOHEZA
Kuri uyu wa kane tariki 19 Gashyantare 2026, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yifatanyije n'abaturage bo mu Mirenge ya Nemba, Rwerere na Cyeru bahinga mu gishanga cya Nyirabirande gikora kuri iyo Mirenge mu muganda wo guhanga umuhanda uturuka Ryaruhirima ugera Ryabugandi ureshya na kilometero 5 mu Kagali ka Nyamugali, mu Murenge wa Nemba uzaborohereza mu gihe cy'isarura. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
URWEGO RW’ABIKORERA RWASABWE KUGIRA URUHARE MU ITERAMBERE RY’AKARERE
Kuri uyu ga gatatu, ku biro by’Akarere habereye inama yahuje abagize Komite Nyobozi y’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Umuyobozi w’ishami ry’ishoramari n’umurimo, Umuyobozi w’ishami ry’ubuzima n’abagize Biro y’Urwego rw’Abikorera ku rwego rw’Akarere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MU KARERE KA BURERA HATANGIYE UBUKANGURAMBAGA KU KURWANYA ICURUZWA RY'ABANTU
Uyu munsi tariki 16 Gashyantare 2026, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye itsinda ry’abakozi b’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha bari bayobowe n’Umuyobozi muri urwo rwego ushinzwe gukumira icuruzwa ry’abantu, Ntirenganya Jean Claude bari baherekejwe n’Umuyobozi w’urwo rwego mu Ntara y’Amajyaruguru, Mukamana Beline baje mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu bufite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu buzakorerwa mu Mirenge ikora ku mupaka, bukaba bwatangirijwe mu Murenge wa Kivuye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YASABYE URUBYIRUKO RUSOJE URUGERERO RW’INKOMEZABIGWI KURWANGWA N’INDANGAGACIRO UMUTURAGE MWIZA AKWIRIYE KUGIRA
Kuri uyu wa mbere tariki16 Gashyantare 2026, mu Mirenge igize Akarere ka Burera habaye ibikorwa byo gusoza Urugerero rw'Inkomezabigwi 1,480/ Icyiciro cya 13. Asoza urugerero mu Murenge wa Cyanika, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagize ati: "Mbanje kubasuhuza mbifuriza amahoro, mbashimira byimazeyo uko mwitwaye neza mu rugerero dusoje ku mugaragaro uyu munsi mwakoze kuva tariki ya 13 Mutarama kugeza uyu munsi tariki ya 16 Gashyantare 2026, mukaba mwarakoze ibikorwa binyuranye bifitiye abaturage akamaro kanini n’Igihugu muri rusange." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE ARASABA ABAGATUYE KWIRINDA KUNYWA INZOGA N’IBINDI BINYOBWA BITUJUJE UBUZIRANENGE
Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Bungwe, mu Murenge wa Bungwe ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri tariki 17 Gashyantare 2026 mu nteko y'abaturage yahabereye hanatangirijwe igikorwa cy'ubukangurambaga ku gukumira no kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu bwateguwe n'Urwego rw'Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha bufite insanganyamatsiko igira iti:"Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu" buzakorerwa mu Mirenge ikora ku mupaka, yagaragaje ingaruka zo kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge zifite amazina arimo Dunda ubwonko, Umumanurajipo, Yewe muntu, Nzoga ejo, Kinja kunja n’Umutaragweja; asaba abatuye Akarere ka Burera kuzirinda no kugira uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo batanga amakuru ku bayobozi babegereye yerekeye ababikora. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.