AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA: UMUYOBOZI W'AKARERE ASOBANURA INTEGO Y’IYI GAHUNDA

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023 mu Murenge wa Cyanika. Ayisobanurira abaturage n’Abafatanyabikorwa b’Akarere avuga ko igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TUMENYE UKO TWAKWIRINDA IBIZA

Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU

Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU KARERE KA BURERA HIZIHIJWE UMUNSI MPUZAMAHANGA W'UMUGORE WO MU CYARO

Uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore wo mu cyaro wizihijwe ku nshuro ya 28 ku nsanganyamatsiko igira iti:"Umugore ni uw'agaciro”.

Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere, Uwamwiza Catherine n'abandi Bayobozi mu Karere bifatanyije n'abaturage b'Akagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gahunga mu birori byo kwizihiza uyu munsi mukuru byabereye mu Mudugudu wa Kabanga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

HATANGIYE IGIKORWA CYO KWEGERANYA IBITEKEREZO N’IBYIFUZO BIZASHINGIRWAHO MU IGENAMIGAMBI RY'UMWAKA W'INGENGO Y’IMARI YA 2026-2027

Kuri uyu wa kabiri, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa cyo kwegeranya ibitekerezo n’ibyifuzo bizashingirwaho mu igenamigambi ry’Akarere ry'umwaka w'ingengo y’imari ya 2026-2027. Umuyobozi w'Akarere, Mme Mukamana Soline yatangirije icyo gikorwa mu nteko y’abaturage b’Akagari ka Gatsibo, mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UMUYOBOZI W'AKARERE YITABIRIYE UMUGANDA WO GUTUNGANYA UMUHANDA WAKOZWE N'ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO MURI GAHUNDA Y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO

Mu gitondo cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana soline yitabiriye umuganda wo gutunganya umuhanda wakozwe n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona, Umurenge Rusarabuye muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura mu Isibo no gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayituye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TWIMAKAZE NDI UMUNYARWANDA KUKO ARI ISANOMUZI IHUZA ABANYARWANDA: UMUYOBOZI W’AKARERE

Muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU, ku gicamunsi cy'uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Ruhanga, mu Murenge wa Rusarabuye. Mu kiganiro yagiranye na bo yabasabye kubumbatira Ubumwe n'Ubudaheranwa bw'Abanyarwanda; bashyira imbere Ndi Umunyarwanda, abibutsa ko ari isanomuzi ihuza Abanyarwanda. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE INDAHIRO Z'ABAHESHA B’INKIKO BATARI AB'UMWUGA BATANU

Abiherewe ububasha na Minisitiri w'ubutabera; akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta; uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye indahiro z'Abahesha b'Inkiko batari ab'umwuga batanu basanzwe ari Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Utugari, abashinzwe Irangamimerere na Notariya mu Mirenge ya Rusarabuye na Bungwe n’umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu Murenge wa Ruhunde. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

 

Back