AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YITABIRIYE SIPORO RUSANGE MU KARERE KA BURERA

Kuri iki Cyumweru, mu Mirenge igize Akarere hakozwe siporo rusange yitabiriwe n'abaturage barimo abato n'abakuru n'Abayobozi b'Inzego zinyuranye. 

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana yitabiriye iyi siporo mu Murenge wa Rusarabuye aho yakanguriye abayitabiriye gukomeza kujya bakora siporo; bakanayikundisha abandi, bikajyana no kurangwa n'isuku ku mubiri n'aho bari hose. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MINISITIRI W’UBUTEGETSI BW’IGIHUGU YITABIRIYE UMUGANDA RUSANGE USOZA UKWEZI K'UGUSHYINGO 2025 MU MURENGE WA KIVUYE

Kuri uyu wa gatandatu, mu Mudugudu igize Akarere ka Burera habaye Umuganda rusange usoza Ukwezi k'Ugushyingo 2025 wibanze ku bikorwa by'isuku n'isukura. 

Guverineri w'Intara y'Amajaruguru, Mugabowagahunde Maurice, ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline na Perezida w’Inama njyanama y’Akarere, Bizimungu Jean Baptiste yakiriye Minisitiri  w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dominique Habimana wafatanyije n'abaturage n'Abayobozi b'Inzego zinyuranye mu Ntara y'Amajyaruguru n'Akarere ka Burera gutunganya umuhanda no gutera ibiti by'imbuto mu Kagari ka Murwa, mu Murenge wa Kivuye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MENYA IBYAHA BY’IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, INGARUKA ZABYO N’IBIHANO UBYIRINDE UNAGIRE URUHARE MU KUBIRWANYA

Ihohoterwa rishingiye ku gisinda ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe, kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

INKURU MU MASHUSHO: ITANGIZWA RY’UBUKANGURAMBAGA BW’IMINSI 16 BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA

Ubu bukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti:"Twubake Umuryango uzira ihohotera." bwatangirije mu nteko z’abaturage zabaye ku wa kabiri w’iki cyumweru. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UMUNTU WESE AGOMBA KURINDWA IHOHOTERWA RISHINGIYE KU GITSINA, GUTABARA NO GUTABARIZA UWARIKOREWE: UMUYOBOZI W’AKARERE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo ubwo yari yabasuye ku gicamunsi cy’uyu wa gatatu muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yababwiye ingaruka z’ihohotera rishingiye ku gitsina, abasaba kuryirinda no kugira uruhare mu kurikumira kurirwanya; kandi ko umuntu wese agomba gutabara no gutabariza uwarikorewe. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU KARERE KA BURERA HATANGIYE UBUKANGURAMBAGA BW'IMINSI 16 BUGAMIJE KURWANYA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA

Mu nteko z’abaturage z’uyu munsi hatangirijwe Ubukangurambaga bw'iminsi 16 bugamije kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina bwateguwe ku insanganyamatsiko igira iti:"Twubake Umuryango uzira ihohotera." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TWIRINDE, KANDI TURWANYE ICYABANGAMIRA UBUMWE BWACU: UMUYOBOZI W’AKARERE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abaturage b’Akagari ka Ruconsho, mu Murenge wa Rwerere ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; yasabye abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

 

Back