AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE
TWIRINDE, KANDI TURWANYE ICYABANGAMIRA UBUMWE BWACU: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye uyu munsi n’abaturage b’Akagari ka Rwasa, mu Murenge wa Gahunga ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; yasabye abatuye Akarere ka Burera kwirinda no kurwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA: UMUYOBOZI W'AKARERE ASOBANURA INTEGO Y’IYI GAHUNDA
Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023 mu Murenge wa Cyanika. Ayisobanurira abaturage n’Abafatanyabikorwa b’Akarere avuga ko igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
SOBANUKIRWA POLITIKI YO GUKEMURA AMAKIMBIRANE HATISUNZWE INKIKO
Icyerekezo cya Politiki yo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko ni Umuryango w’Abanyarwanda ushyize hamwe, wiyunze, udaheza kandi ukemura ibibazo, aho abaturage bagira uruhare runini mu kwikemurira amakimbirane no kurwanya ubugizi bwa nabi n’ibyaha, bayobowe kandi bashyigikiwe n’inzego zifite mu nshinga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MENYA IBIYOBYABWENGE N’IBINYOBWA BITEMEWE BIFATWA NK’IBIYOBYABWENGE MU RWANDA N’INGARUKA ZO KUBIKORESHA
Ikiyobyabwenge ni ikintu cyose iyo kinjiye mu mubiri w’umuntu gihindura ubushobozi bwe bwo gutekereza, gufata ibyemezo, kikanahindura imikorere y’umubiri we harimo kugira akanyamuneza cyangwa ibyishimo bidafite aho bishingiye, gutinyuka cyangwa kugira akanyabugabo ko gukora ibyo utatinyuka uri muzima, kutumva ububabare bw’umubiri cyangwa bwo kumutima no kugira imbaraga zirenze izisanzwe. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO MU BIKORWA BY'ISUKU N'ISUKURA MURI GAHUNDA Y'IGITONDO CY'ISUKU
Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b’Akagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro mu gikorwa cyo gutunganya umuhanda muri gahunda Y'IGITONDO CY'ISUKU ndetse na gahunda y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO nka zimwe mu ngamba zafashwe n'Akarere ka Burera zigamije kwimakaza isuku n'isukura. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
TUMENYE UKO TWIRINDA IBIZA
Ibiza ni amakuba agwirira abaturage bari mu gice gito cyangwa kinini cy’Igihugu, bigateza impfu, gukomereka cyangwa guhungabana kw’abantu, ukw’imitungo, ibidukikije; kandi abo baturage bakaba badashobora kuyikuramo hifashishijwe ubushobozi bwabo bonyine. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
TWIMAKAZE NDI UMUNYARWANDA KUKO ARI ISANOMUZI IHUZA ABANYARWANDA: UMUYOBOZI W’AKARERE
Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yitabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Bushenya, mu Murenge wa Kivuye; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho myiza y'abaturage n'iterambere muri rusange n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU
Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MENYA IBYAHA BY’IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA, INGARUKA ZABYO N’IBIHANO UBYIRINDE UNAGIRE URUHARE MU KUBIRWANYA
Ihohoterwa rishingiye ku gisinda ni igikorwa icyo ari cyo cyose gikorerwa umuntu haba ku mubiri, mu mitekerereze, ku myanya ndangagitsina no ku mutungo, kubera ko ari uw’igitsinagore cyangwa uw’igitsinagabo. Icyo gikorwa kimuvutsa uburenganzira bwe, kandi kikamugiraho ingaruka mbi. Iryo hohoterwa rishobora gukorerwa mu ngo cyangwa hanze yazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.