INCAMAKE YEREKEYE AMAKURU Y’IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU GISHIZE
MU ISOZWA RY’IMURIKABIKORWA, UMUYOBOZI W’AKARERE YASHIMYE ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE KU RUHARE RWABO MU GUTEZA IMBERE IMIBEREHO Y’ABATURAGE
Kuri uyu wa gatanu ubwo hasozwaga Imurikabikorwa ry'ibikorwa na serivisi by'Abafatanyabikorwa b’Akarere ryabereye mu Murenge wa Cyanika mu minsi itatu, Umuyobozi w’Akarere, Mulamana Soline yashimye Abafatanyabikorwa bagize Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere ku ruhare runini bagira mu guteza imbere imibereho y’abaturage b’Akarere ka Burera, Akarere n’Igihugu muri rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
Abagize Komite Ngobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira inteko z’abaturage; bakabaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo; bakakira; kandi bagakemura ibibazo babagejejeho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YAGANIRIJE ABANYESHURI BIGA MU RWUNGE RW’AMASHURI RWA KAYENZI KU BUZIMA BW'IMYOROROKERE
Uyu munsi, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yasuye Urwunge rw'Amashuri rwa Kayenzi (GS Kayenzi) mu Murenge wa Kagogo aho yakurikiranye uko ubwitabire bw’Abanyeshuri n’Abarimu bwifashe; hanyuma aganiriza abanyeshuri ku buzima bw'imyororokere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MU KARERE KA BURERA HATANGIYE IMURIKABIKORWA BY'ABAFATANYABIKORWA B'AKARERE
Kuri uyu wa gatatu, mu Karere ka Burera hatangiye igikorwa cy'Imurikabikorwa ry'ibikorwa na serivisi by'Abafatanyabikorwa b’Akarere ribera mu Murenge wa Cyanika rizamara iminsi itatu (28-30/06/2025). Imurikabikorwa ry’uyu Mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti:"JADF BURERA DUKOMEZE GUSHYIRA UMUTURAGE KU ISONGA MU RUGENDO RWO KWIKURA MU BUKENE. " JADF mu magambo arambuye ni Joint Action Developement Forum; bishatse kuvuga Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’Akarere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YAKIRIYE ABADEPITE BAJE GUKURIKIRANA UKO INZEGO ZIKORANA MU GUHA ABATURAGE SERIVISI
Uyu munsi; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yakiriye ba Honorable Depite Wibabara Jennifer na Mvano Nsabimana Etienne baje mu gikorwa kizageza ku wa gatanu cyo gukurikirana uko imikorere n’imikoranire y’inzego za Leta zegerejwe abaturage n’izindi nzego mu gutanga serivisi ku baturage byifashe mu Karere ka Burera. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATURAGE MU MURENGE WA BUTARO MU BIKORWA BY'ISUKU N'ISUKURA MURI GAHUNDA Y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO
Mu gitondo cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abaturage b'Isibo ya TWUNGANIRANE, mu Kagari ka Rusumo, Umurenge wa Butaro mu gitondo cy'isuku cyaranzwe no gutunganya umuhanda muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE YASUYE ABATUYE KU KIRWA CYA BIRWA MURI GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU ABAGANIRIZA KURI GAHUNDA ZA LETA ZINYURANYE
Ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abatuye ku kirwa cya Birwa kiri mu Kagari ka Nkenke, mu Murenge wa Kinoni muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere muri rusange,abasobanurira ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage hagamijwe kubamenyesha no kubasobanurira gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo, kumenya no kubakemurira ibibazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
IMBONI Z’IMPINDUKA ZIRAKATAJE MU ITERAMBERE NYUMA YO KUREKA GUTUNDA KANYANGA
Abanyamuryango makumyabiri na batandatu (26) b’Itsinda Imboni z’Impinduka rikorera mu Kagari ka Kiringa, mu Murenge wa Kagogo bagaragaza ko bageze kure mu iterambere nyuma yo kurega ibikorwa byo gutunda Kanyanga bayinjiza mu Gihugu, kuyikwirakwiza, kuyicuruza no kuyinywa bakibumbira muri iryo tsinda; bakaba bakora ibikoresho binyuranye mu mbaho; bakaba kandi bagurisha imbaho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.