AMAKURU MU NCAMAKE YEREKEYE IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU
"TUGIRE ISUKU UMUCO": UBUTUMWA BW’UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu gikorwa cyo kugenzura uko isuku n’isukura bimeze mu Karere cyabaye kuri uyu wa gatatu; abaturage bakanguriwe kugira isuku ku mubiri, aho bagenda, aho batuye, aho bakorera ibikorwa binyuranye birimo ibikorwa by’ubucuruzi; ahahurira n’ahaba abantu nka santere z’ubucuruzi, amashuri, insengero n’ibiro; kandi bakarangwa n’isuku ihagije igihe bategura ibiribwa n’ibinyibwa. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMWANA YITABWAHO GUHERA NYINA ASAMYE INDA YE: UMUYOBOZI W’AKARERE AGANIRIZA ABATURAGE MU MURENGE WA GAHUNGA KU KWITA KU MWAMA MU MINSI 1,000
Mu kiganiro Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage ku wa kabiri w’iki cyumweru ubwo yari yitabiriye inteko y’abatuye Akagari ka Buramba, mu Murenge wa Gahunga yababwiye ko umwana yitabwaho guhera ku munsi nyina asamye inda ye; abakangurira kwita ku mwana mu minsi igihumbi; bakubahiriza uburenganzira bwe aho buva bukagera. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATUYE AKARERE BARAKANGURIRWA GUHINGA KURI SITE Z’UBUHINZI IBIHINGWA BYATORANYIJWE
Ubuyobozi bw’Akarere burakangurira abaturage bako guhinga kuri site z’ubuhinzi 1,143 ibihingwa byatoranyijwe ari byo; Ibirayi, Ibishyimbo, Ingano n’Ibigori; ibi bikaba bigamije kugira ngo haboneke umusaruro w’ibi bihingwa mu bwinshi ndetse n’ubwiza. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MAGENDU YARANKENESHE AHO KUNKIZA: UBUHAMYA BWA MUREKATETE JULIENNE KU BIHOMBO YATEWE NO GUKORA MAGENDU
Ubuhamya bwa Murekatete Julienne ku ngaruka mbi zo gukora magendu: Nitwa Murekatete Julienne. Ndi umudamu wubatse, ufite umugabo n’abana babiri. Ntuye mu Murenge wa Cyanika, Akagari ka Kamanyana, Akarere ka Burera. Nakoze magendu imyaka itari munsi y’icumi nyikura muri Uganda aho naranguraga ibicuruzwa by’ubwoko bunyuranye, nkabyinjiza mu Rwanda rwihishwa ntanyuze ku Mupaka wa Cyanika, simbisoreye; nkaza ndi gukebera, nshunga ko inzego z’umutekano n’izindi nzego zitari aho nyura mbyinjiza mu Gihugu. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAHINZI B'IBIRETI BAKANGURIWE KONGERA UMUSARURO WABYO
Mu nama yabereye uyu munsi mu Kagari ka Nyangwe, mu Murenge wa Gahunga yahuje Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste n'abahinzi b'Ibireti babihinga mu Mirenge ya Gahunga, Rugarama na Cyanika; yabakanguriye kongera umusaruro wabyo haba mu bwiza ndetse n’ubwinshi. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUKURU W’IGIHUGU, NYAKUBAHWA PAUL KAGAME ARAKARAMA; AKOMEZE GUTEZA IMBERE ABATURAGE N’IGIHUGU MURI RUSANGE: UWIMANA CLAUDINE, UMWE MU BATURAGE 6 BAMURIKIWE INZU BUBAKIWE N’INZEGO Z’UMUTEKANO
Ku wa kane w’Icyumweru gishize ubwo Polisi y'u Rwanda, Ingabo z'u Rwanda n'izindi nzego z’umutekano bamurikiraga imiryango itandatu yo mu Kagari ka Kabona, Umurenge wa Rusarabuye inzu yubakiwe n’izo nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bufatanye n’Ingabo zaturutse mu Bihugu bigize Umuryango wa Afulika y’i Burasirazuba (East Africa Community) n’abaturage; mu byishimo ntagereranywa; iyo miryango yashimye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame ku bw’izo nzu nziza bubakiwe ndetse n’ibindi bikorwa by’iterambere yabagejejeho. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATUYE UMURENGE WA RUHUNDE BASABWE KWIRINDA IBIKORWA BY’UBUCUKUZI BW’AMABUYE Y’AGACIRO BIDAKURIKIJE AMATEGEKO
Ku gicamunsi cy’uyu wa kane, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abaturage b’Akagari ka Gatare, mu Murenge wa Ruhunde muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; abasaba kwirinda ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bidakurikije amategeko. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.