AMAKURU Y'IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU CYUMWERU GISHIZE
UMUGANURA UBUMBATIYE INDANGAGACIRO ZIRIMO KWITABIRA UMURIMO KUGIRA NGO IGIHUGU KIGERE KU NTEGO YACYO YO KWIGIRA N’UBUDAHERANWA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU
Kimwe n'ahandi mu Gihugu; uyu munsi, mu Karere ka Burera hizihijwe umunsi mukuru ngarukamwaka w'Umuganura wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti:" Umuganura, isoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira” idukangurira gukomeza kunga ubumwe, gufatanya mu mibereho yacu no guhugukira umurimo; kandi tukawunoza kugira ngo twigire tuzirikana ko tudakwiye gutegereza ak’imuhana; tugakomeza kurangwa n’ubudaheranwa butuma u Rwanda rukomeza kuba Igihugu gihamye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
IMIRYANGO 38 YABANAGA NK’UMUGABO N’UMUGORE ITARASEZERANYE IMBERE Y’AMATEGEKO YASEZERANYE
Uyu munsi, imiryango 38 yabanaga nk’umugabo n’umugore itarasezeranye imbere y’amategeko yasezeranye imbere y’amategeko (26 yo mu Murenge wa Gatebe na 12 yo mu Murenge wa Kivuye); basezeranyijwe n'Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'Imirenge batuyemo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABATUYE UMURENGE WA RUGARAMA BIBUKIJWE KO KURI SITE Z’UBUHINZI HAHINGWA GUSA IBIHINGWA BYATORANYIJWE
Ibi babyibukijwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste mu nama yagiranye n’abatuye Akagari ka Karangara kuri uyu wa kane muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU. Yababwiye ati:"Guhuza ubutaka; bugahingwaho igihingwa cyatoranyijwe ni gahunda ya Leta igamije kugira ngo abaturage babone umusaruro mwinshi; kandi mwiza, bihaze mu biribwa; kandi basagurire amasoko, babone amafaranga, biteze imbere; banateze imbere Igihugu." Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
POLISI YAHUGUYE ABAGIZE KOMITE ZISHINZWE GUKURIKIRANA URUHARE RY'ABATURAGE MU GUCUNGA UMUTEKANO BO MU MURENGE WA CYERU
Kuri uyu wa kane, Umunyamabanga Nhingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru, Mugiraneza Ignace yakiriye ushinzwe inozamikoranire ya Polisi n’izindi Nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Niyibizi Laurent bafatanya guhugura abagize Komite zishinzwe gukurikirana uruhare ry'abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing Committees) bo muri uwo Murenge. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
URUBYIRUKO RW’ABAKORERABUSHAKE N’IMBONI Z’UMUTEKANO BO MU MIRENGE YA CYANIKA NA KAGOGO BAHUGUWE KU NSHINGANO ZABO
Uyu munsi, Umukozi ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Cyanika, Nyirankundabera Jeaninne, ushinzwe imiyoborere myiza mu Murenge wa Kagogo, Nshimiyimana Pascal bafatanyije n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) NIYIBIZI Laurent guhugura urubyiruko rw’Abakorerabushake n’Imboni z’umutekano bo muri iyo Mirenge ku byerekeye inshingano zabo. Babahuguriye mu Kagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABABYEYI N’ABANDI BARERA ABANA BASABWE KUBARERA BABEREKA URUKUNDO N’UBUGWANEZA, BAKABA N’INSHUTI ZABO
Mu kiganiro ku Burere budaheza, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ruhanga, mu Murenge wa Rusarabuye ku gucamunsi cy’uyu wa kabiri muri gahunda y’Umugoroba w’Umuryango iba ku wa kabiri w’Icyumweru cya kane gisoza ukwezi; yasabye abakitabiriye kurera abana babereka urukundo; bubahiriza n’ubundi burenganzira bwabo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UBUYOBOZI BW’AKARERE NA WORLD VISION BAMURIKIYE ABAYUYE UMURENGE WA RUHUNDE UMUYOBORO W'AMAZI WA RUSEKERA-GATARE BABUBAKIYE MU RWEGO RWO KUBAGEZAHO AMAZI MEZA
Kuri uyu wa mbere, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere n'Umuyobozi wa Polisi mu Karere, SSP Vincent Kabera yakiriye Umuyobozi wa World Vision ku rwego rw'Isi ushinzwe ibikorwa, Kamate Jean Baptiste bamurikiye abaturage b'Umurenge wa Ruhunde umuyoboro w'amazi wa Rusekera-Gatare ureshya na 28.63km bubakiwe ku bufatanye bw'Akarere ka Burera n'uyu Mufatanyabikorwa. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.