AMAKURU Y'IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU CYUMWERU GISHIZE

ABATUYE AKARERE KA BURERA BARAKANGURIRWA KURYA IBIKOMOKA KU MATUNGO

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yagiranye ejo n’abaturage mu Murenge wa Cyanika yakangiriye abatuye Akarere ka Burera kurya ibikomoka ku matungo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

HASHYIZWEHO MUHABURA SACCO BURERA

Uyu munsi, mu Murenge wa Kagogo habereye Inama y'Inteko rusange shingiro ya MUHABURA SACCO BURERA yavuye mu kwihuza kw'IMIRENGE SACCO 17 ikorera mu Karere ka Burera. Icyicaro cya MUHABURA SACCO BURERA kizaba muri santere y'ubucuruzi ya Rusumo, mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

URUBYIRUKO RWAKANGURIWE KWITABIRA UMURIMO; RUKIRINDA KUGIRA UMURIMO RUKERENSA

Kuri uyu wa gatatu, Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yakanguriye urubyiruko rwo muri aka Karere kwitabira umurimo rukiteza imbere; rukagira uruhare mu iterambere ry’imiryango yabo n’iry’Igihugu muri rusange; bakirinda kugira umurimo bakerensa bibwira ko ugayitse. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ISUKU NI ISOKO Y’UBUZIMA BWIZA; TUGIRE ISUKU UMUCO: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Théophile yagiranye n’abatabiriye inteko y’abaturage yabereye mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Kagogo yababwiye ko isuku ari isoko y’ubuzima bwiza; abasaba kugira isuku umuco. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

MU KARERE KA BURERA HAFASHWE INGAMBA KU GUKUMIRA KO HAGIRA ABANA BASIBA ISHURI CYANGWA BARIVAMO

Kuri uyu wa kabiri, mu Murenge wa Cyanika habereye inama nyunguranabitekerezo ku ngamba z'ibyakorwa kugira ngo umwaka w'amashuri wa 2025-2026 nutangira abana bose bageze igihe cyo kwiga n'abasanzwe biga bazitabire ishuri,kandi barigumemo; hagamijwe kwirindwa ko abanyeshuri basiba ishuri cyangwa barivamo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABANYWA IBIYOBYABWENGE BAKORA IBIKORWA BITEZA UMUTEKANO MUKE BITEWE N’UKO BABA BATAYE UBWENGE; TWIRINDE IBIYOBYABWENGE AHO BIVA BIKAGERA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE

Uyu munsi, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga buzasozwa tariki 29 z'uku kwezi bugamije ubufatanye mu kurwanya ukwishora mu biyobyabwenge birimo Kanyanga n'urumogi, amakimbirane mu miryango no guteza imbere isuku n'isukura mu Karere ka Burera. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

DUFATANYE KONGERA UMUBARE W’ABASORA: UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU ABWIRA ABAKOZI BASHINZWE IMISORO MU KARERE

Uyu munsi, mu cyumba cy'inama cy'Akarere habereye inama nyunguranabitekerezo ku ngamba zo kongera umubare w'abatanga imisoro n'amahoro mu Karere ka Burera. Inama yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back