INCAMAKE YEREKEYE AMAKURU Y’IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU GISHIZE
MABUTI MUVARA: NDASHIMA NYAKUBAHWA PEREZIDA WA REPUBULIKA WATUJE UMURYANGO WANJYE MU NZU NZIZA AHO TUTIKANGA ICYO ARI CYO CYOSE
Umuryango wa Mabuti Muvara wo mu Kagari ka Nyamicucu, mu Murenge wa Butaro ni umwe mu miryango 348 yo mu Karere ka Burera yasenyewe n’ibiza hakaba n’imiryango yari ituye ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga. Umuryango we uri mu miryango yamubakiwe inzu nziza, ubwiherero n’igikoni yubakiwe na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'ubutabazi binyuze mu mushinga Contingency Emergency Response Component (CERC). Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W’AKARERE WUNGIRIJE USHINZWE ITERAMBERE RY’UBUKUNGU YIFATANYIJE NA UGHE MU GIKORWA YAYEGUYE CYO KWIBUKA KU NSHURO YA 31 JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI
Uyu munsi, Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Nshimyimana Jean Baptiste yitabiriye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyateguwe na University of Global Health Equity (UGHE) cyabereye muri iyi Kaminiza mu Murenge wa Butaro. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
URUBYIRUKO RUHAGARARIYE URUNDI RWAKOZE URUGENDOSHURI MU KIGO CY’URUBYIRUKO CYA KIMISAGARA
Itsinda rigizwe n’abagize Komite Nyobozi y'Urubyiruko n'abahagarariye ibyiciro binyuranye by'urubyiruko mu Karere ka Burera bayobowe n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mwanangu Theophile bakoze urugendoshuri mu Kigo cy’Urubyiruko cya Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, Umujyi wa Kigali. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ITSINDA RY'ABANTU 340 BATURUTSE MU MURENGE WA RUGARAMA BASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI RWA COMMUNE ROUGE
Kuri uyu wa gatatu, itsinda ry'abantu 340 rigizwe n'Abayobozi mu Murenge wa Rugarama n'abaturage bahagarariye abandi basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Commune rouge mu Karere ka Rubavu aho basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n'amateka yerekeye urwo Rwibutso; bakaba bari bayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uwo Murenge, Ingabire Samuel. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
POLISI Y’U RWANDA YAHUGUYE ABAGIZE CPCS BO MU MIRENGE YA GAHUNGA NA KINONI
Kuri uyu wa gatatu, ushinzwe inozamikoranire ya Polisi n’izindi Nzego ndetse n’abaturage mu Karere ka Burera, Assistant Inspector of Police (AIP) Niyibizi Laurent yahuguye abagize Komite zishinzwe gukurikirana uruhare ry'abaturage mu gucunga umutekano (Community Policing Committees) bo mu Mirenge ya Gahunga na Kinoni; akaba yarabereye ku biro by’iyo Mirenge. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
COMPASSION INTERNATIONAL YASHIMIWE URUHARE IGIRA MU GUYEZA IMBERE ABATURAGE
Kuri uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije na Compassion International/Ishami ry’u Rwanda yari ihagarariwe n'Umuhuzabikorwa wayo mu Karere ka Burera, Emmanuel Gakuba mu gikorwa cyo guha imiryango 15 yo mu Murenge wa Rwerere Inka yorojwe n'uyu Mufatanyabikorwa wamurikiye kandi Kabihogo Charlotte wo mu Kagari ka Gacundura, muri uyu Murenge Inzu yamwubakiye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
Ku gicamunsi cya buri wa kabiri w'icyumweru; mu Tugari tugize Akarere ka Burera habera inteko z'abaturage. Abagize Komite Ngobozi y’Akarere n’abandi Bayobozi b’inzego zinyuranye zikorera mu Karere bitabira inteko z’abaturage; bakaganiriza abaturage kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije imibereho yabo myiza n’iterambere muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
UMUYOBOZI W'AKARERE YIFATANYIJE N'ABATUYE ISIBO Y'UBUNYANGAMUGAYO MU MUGANDA WO GUTUNGANYA UMUHANDA
Mu gitondo cy'uyu wa kabiri, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yifatanyije n'abatuye Isibo y'UBUNYANGAMUGAYO, mu Mudugudu wa Rutuku, Akagari ka Kabona,Umurenge Rusarabuye aho batunganyije umuhanda ahareshya na kilometero imwe muri gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura mu Isibo no gukemuka ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abayituye. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
DUHARI KU BWANYU NI GAHUNDA IGAMIJE KURUSHAHO KWEGERA ABATURAGE KUGIRA NGO TUBAMENYESHA, KANDI TUBASOBANURIRE GAHUNDA ZA LETA, DUKEMURE N’IBIBAZO BAFITE: UMUYOBOZI W’AKARERE KA BURERA
Mu nama Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ndongozi, mu Murenge wa Cyeru ku gicamunsi cy’uyu wa mbere muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yabasobanuriye ko iyi gahunda igamije kurushaho kwegera abaturage kugira ngo bamenyeshwe, banasobanurirwe gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho yabo n’iterambere ry’Igihugu muri rusange; kandi hakemurwe ibibazo bafite. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
ABAKOZI BAKORERA KU RWEGO RW’AKARERE N’ABAGIZE INAMA NJYANAMA Y’AKARERE BASUYE INGORO Y'AMATEKA Y'URUGAMBA RWO KUBOHORA IGIHUGU
Mu rwego rw'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu minsi 100, hazirikanwa uruhare n'ubutwari by'abari bagize Rwanda Patriotic Army (RPA) babohoye Igihugu; bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; ku wa gatanu w’Icyumweru gishize, abakozi b'Akarere ka Burera bakorera ku rwego rw'Akarere bari kumwe n'abagize Inama Njyanama y'Akarere barangajwe imbere n'Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste basuye Ingoro y'Amateka y'urugamba rwo kubohora Igihugu iri ku Murindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi ku Ruganda rw'Icyayi rwa Mulindi mu Murenge wa Kaniga. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.
MU KARERE KA BURERA HATANGIJWE UBUKANGURAMBAGA KU KWITA KU BUZIMA BW'UMUBYEYI N'UMWANA
Kuri uyu wa mbere, mu Karere ka Burera hatangijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru ku kwita ku buzima bw’Umubyeyi n’Umwana bukorwa mu Mirenge ya Gitovu, Bungwe, Cyanika, Nemba na Ruhunde kubera ko ari ho hagaragara imirire mibi n’igwingira ry’abana bato kurusha iyindi Mirenge. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.