AMAKURU YEREKEYE IBIKORWA BY'INGENZI BYAKOZWE MU KARERE MU CYUMWERU GISHIZE YATANGAJWE KU RUBUGA RWA MURANDASI RW'AKARERE

MENYA IBYEREKEYE IZUNGURA

Kuzungura ni igikorwa cyo guhabwa uburenganzira n’inshingano ku mutungo n’imyenda bya nyakwigendera hashingiwe ku isano bafitanye. Izungura ritangira iyo uzungurwa amaze gupfa, rikabera aho yari atuye cyangwa yabaga. Guhera ku munsi izungura ritangiriyeho, umuzungura, yaba uzungura ku bw’itegeko cyangwa ku bw’irage yitwa umuzungura iyo abyemeye. Izungura ry’uwazimiye cyangwa uwabuze ritangira urubanza rutangaza urupfu rw’uwazimiye cyangwa rw’uwabuze rumaze kuba ndakuka. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

SOBANUKIRWA IBIJYANYE N’IRAGE

Irage ni igikorwa mbonezategeko gikorwa n’uraga, gishobora guseswa kandi kigakorwa mu buryo buteganywa n’itegeko, aho umuntu agena amerekezo y’ibintu bye igihe azaba atakiriho. Irage rikorwa n’umuntu ubishaka igihe akiriho. Uraga yikuraho ibintu nta kiguzi, uragwa akabyegukana ari uko uraga apfuye. Uraga kimwe n’uwo bashyingiranywe bagomba kuba bafite ubushobozi busabwa n’amategeko. Ukora irage ashobora kuraga igice cyangwa umutungo we wose hakurikijwe ibiteganywa n’iri tegeko. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABATUYE AKARERE BARAKANGURIRWA KUGENZURA KO AMAKURU Y’INGO ZABO YUZUYE MURI SISITEME IMIBEREHO

Kuri uyu wa kane ku gicamunsi, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Kayenzi, mu Murenge wa Kagogo muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU abakangurira kugenzura ko amakuru yerekeye ingo zabo yuzuye, kandi yanditswe neza muri SISITEME IMIBEREHO. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

ABITABIRIYE INAMA Y’UBUREZI YAGUYE KU RWEGO RW’AKARERE BAFASHE INGAMBA ZIGAMIJE KUGIRA NGO ABANA BOSE BAGEZE IGIHE CYO KWIGA N’ABASANZWE BIGA BITABIRE ISHURI

Mu nama y’Uburezi yaguye ku rwego rw’Akarere yabereye mu cyumba cy’Akarere ku wa kane, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline wayiyoboye yasabye abayitabiriye gufatanya kugira ngo abana bose bageze igihe cyo kwiga n’abasanzwe biga bitabire ishuri; hakirindwa ko hagira abarisiba cyangwa abarivamo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

INTEKO Z’ABATURAGE NI ISHURI RY’UMUTURAGE: UMUYOBOZI W’AKARERE

Ku gicamunsi cy'uyu wa gatatu, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasuye abaturage b'Akagari ka Rukandabyuma, mu Murenge wa Rugengabali muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; agirana na bo ikiganiro cyibanze ku kubakangurira kwitabira gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

GUVERINERI W'INTARA Y'AMAJYARUGURU YITABIRIYE INTEKO Y'ABATURAGE MU MURENGE WA KINYABABA AGANIRIZA ABAYITABIRIYE KURI GAHUNDA ZA LETA ZINYURANYE ZIGAMIJE ITERAMBERE

Ku gicamunsi cy'uyu wa kabiri ; Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline, ari kumwe na Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Bizimungu Jean Baptiste, Visi Perezida w'Inama Njyanama y'Akarere, Uwamwiza Catherine n'abagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere yakiriye Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice witabiriye inteko y'abaturage b'Akagari ka Bugamba, mu Murenge wa Kinyababa ari kumwe n'abagize inama y'umutekano itaguye y'iyi Ntara wabaganirije kuri gahunda za Leta zinyuranye zigamije iterambere ry’imibereho y’abaturage n’Igihugu muri rusange n’uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

GAHUNDA YA DUHARI KU BWANYU ISHIMANGIRA IHAME RY'UMUTURAGE KU ISONGA

Iyi gahunda yatangijwe n’Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline tariki 11 Mutarama 2023. Igamije kurushaho gushyira umuturage ku isonga binyuze mu kurushaho kumwegera hagamijwe kumutega amatwi; agasobanurirwa gahunda za Leta, icyo zigamije n’uruhare rwe mu ishyirwa mu bikorwa ryazo. Bamenyeshwa; kandi bagasobanurirwa inshingano z’abayobozi mu Nzego z’imitegekere zegerejwe abaturage n’ibindi byiciro bikorera mu Karere. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

UBUYOBOZI BW’AKARERE BURASABA ABABYEYI KWITA KU BUREZI N’UBURERE BW’ABANA

Mu kiganiro Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Gashanje, mu Murenge wa Kivuye kuri uyu wa mbere ubwo yari yabasuye muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU yasabye ababyeyi n’abandi barera abana kwita ku burere n’uburezi bw’abana. Mu byo yabasabye harimo gukurikirana imyigire n’imyitwarire y’abana ku ishuri; basanga hari ahari ibyuho bagafatanya n’abarimu n’Ubuyobozi bw’Ishuri kubiziba. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

TWIRINDE, KANDI DUFATANYE KURWANYA MAGENDU KUKO IDINDIZA ITERAMBERE RY’UYIKORA N’IGIHUGU

Ingingo ya 87 y’Itegeko No 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5). Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

SOBANUKIRWA IBYEREKEYE KWANDIKISHA IVUKA RY’UMWANA

Umwana yandikishwa akivuka mu kigo cy’ubuvuzi yavukiyemo herekanywe icyemezo cyatanzwe na muganga w’ikigo cy’ubuvuzi umwana yavukiyemo. Iyo umwana atavukiye mu kigo cy’ubuvuzi, kwandikwa bikorwa mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwana yavukiyeho, herekanwe icyemezo cy’ubuyobozi bubifitiye ububasha bw’aho umwana yavukiye kigaragaza amazina y’ababyeyi n’umunsi umwana yavukiyeho kandi akitwaza abatangabuhamya babiri bafite nibura imyaka 18. Kanda kuri iyi link usome inkuru yose.

Back