INCAMAKE YEREKEYE AMAKURU Y’IBIKORWA BY’INGENZI BYAKOZWE MU KARERE KA BURERA MU CYUMWERU GISHIZE
MUKWIYE GUKORA BYINSHI, BIKOZE NEZA KANDI MU GIHE GITO: UMUYOBOZI W’AKARERE ABWIRA ABAKOZI B’AKARERE
Mu butumwa Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yagejeje ku bakozi b’Akarere ka Burera kuri uyu wa gatanu mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'umurimo wizihijwe ku insanganyamatsiko igira iti : "Ihangwa ry’Umurimo, intego dusangiye." yabasabye gukora byinshi, bikoze neza ; kandi mu gihe gito, bakarangwa kandi n'imikoranire myiza ishyira inyungu z'umuturage n'Igihugu ku isonga. Kanda hano usome ibikurikiyeho
ABAKOZI B’UMURENGE WA BUTARO BAKEBUWE KU ISHYIRWA MU BIKORWA RYA GAHUNDA Y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO
Mu gitondo cy’uyu wa kane, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yakoranye inama n’abakozi n’Abafatanyabikorwa b’Umurenge wa Butaro; abasaba gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda Y’URUHARE RWANJYE MU ISIBO. Iyo nama yabereye mu cyumba cy’inama cy’uyu Murenge. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
NDI UMUNYARWANDA NI ISANO MUZI IDUHUZA, TUYISIGASIRE: UMUYOBOZI W’AKARERE
Mu ijambo rye ry’ikaze ku bashyitsi bitabiriye igikorwa cyabereye mu Murenge wa Rusarabuye ku wa gatanu tariki 26 z’uku Kwezi cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri uyu Murenge, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yibukije abakitabiriye ko Ndi Umunyarwanda ari isano muzi ihuza Abanyarwanda; bityo ko dukwiriye kuyisigasira twirinda; kandi turwanya icyabangamira ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
ABATURAGE B’AKARERE KA BURERA BASABWE KWIRINDA IHOHOTERA RISHINGIYE KU GITSINA
Mu nama Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye kuri uyu wa gatatu bitabiriye inteko yabasabye kwirinda ihohotera rishingiye ku gitsina. Kanda hano usome ibikurikiyeho. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
ABATUYE AKARERE BASOBANURIWE AKAMARO K’INTEKO Z’ABATURAGE, BASABWA KUJYA BAZITABIRA
Mu kiganiro, Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yagiranye n’abaturage b’Akagari ka Ndago, mu Murenge wa Rusarabuye kuri uyu wa gatatu bitabiriye inteko yabereye mu Mudugudu wa Gitovu yabasobanuriye akamako ko kwitabira inteko z’abaturage; abasaba kujya bazitabira. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
UMUYOBOZI W’AKARERE YIBUKIJE ABAYOBOZI MU BYICIRO BINYURANYE MU KARERE KO BAGOMBA GUHA ABATURAGE SERIVISI NZIZA
Kuri uyu wa kabiri ubwo Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline yitabiraga inteko y'abaturage b’Akagari ka Gafuka, mu Murenge wa Kinoni yabereye mu Mudugudu wa Basumba yibukije abayobozi mu byiciro binyuranye mu Karere ko bagomba guha abaturage serivisi nziza kuko ari ishingiro ry’imibereho myiza n’iterambere muri rusange. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
URUBYIRUKO IJANA RWARI RUHAGARARIYE URUNDI RWASUYE URWIBUTSO RWA JENOSIDE YAKORWE ABATUTSI RW'AKARERE KA MUSANZE
Mu rwego rw'ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu minsi ijana; uyu munsi, Urubyiruko ijana rwaturutse mu Karere ka Burera rwari ruhagarariye urundi rwasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Musanze. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
ABAGIZE INAMA NGISHWANAMA YO KURWANYA RUSWA N'AKARENGANE Y’UMURENGE WA KINONI BASABWE GUHARANIRA KUZUZA INSHINGANO ZABO
Mu nama abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw'Akarere bakoranye n'abagize iyi nama ku rwego rw'Umurenge wa Kinoni uyu munsi ku biro by’uyu Murenge, Umuyobozi w'Akarere, Mukamana Soline yasabye abagize Inama Ngishwanama ku rwego rw'uyu Murenge guharanira kuzuza neza inshingano zabo. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
ABAYOBOZI B’IBYICIRO BINYURANYE MU KARERE BIYEMEJE GUKEMURA MU BURYO BURAMBYE IBIBAZO BIBANGAMIYE IMIBEREHO MYIZA Y’ABATURAGE
Mu nama yabereye uyu munsi mu cyumba cy’inama cy’Akare; Umuyobozi w’Akarere, Mukamana Soline ari kumwe n'abagize Komite Nyobozi y'Akarere n’abagize Inama y'umutekano itaguye y'Akarere yagiranye n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge n’abandi bakozi mu Karere bafashe ingamba zigamije gukemura mu buryo burambye ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage. Kanda hano usome ibikurikiyeho.
GUVERINERI W’INTARA Y’AMAJYARUGURU YASABYE ABATUYE AKARERE KA BURERA GUFATANYA KURWANYA N'INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE
Mu ijambo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice yagejeje ku bitabiriye igikorwa cyabereye uyu munsi mu Murenge wa Rusarabuye cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguye mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri muri uyu Murenge, yasabye abatuye Akarere ka Burera gufatanya kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufatana urunana mu nzira yo kwiyubaka; kandi bagatanga amakuru y'ahakiri imibiri y'abazize Jenoside kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro. Kanda hano usome ibikurikiyeho.